UWANDEMEWE #Episode13:Nahisemo guhunga uwo nasiganwaga nsanga mwita ikirara
Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

Duherukana ubwo nari mbonye moto mu gace k’ iwacu, nabonaga abari bayiriho basa n’ abayoboza, nanjye negereye iyo moto kugira ngo mbe nabayobora niyumvisha ko nimbarangira neza aho bagiye barampa akantu.
Negereye aho bari baparitse, ngikubita amaso umukobwa iyo moto yari itwaye wari uzamuye casque akavuga izina ryanjye, narikanze cyane nibaza uwo muntu unzi ndadagadwa, nsa nukubiswe n’ inkuba, mbura uko nifata, aho kuvuga ntangira kuvugishwa.
Njyewe-“Ntibishoboka? Stella…oya ntabwo ari we ariko…oya nuwo basa…naho Stella we ntibishoboka, stella ino mu cyaro?”
Nkivuga ibyo ako kanya umukobwa wari uteye neza yavuye kuri moto ndetse akuramo na casque,
Stella-“Sam! Ni wowe uri kunyitiranya nuwo dusa koko? Ni njyewe Stella erega!”
Nakomeje kumwitegereza, nasaga n’uwabonye igitangaza, nasaga nuwabonekewe, Stella twaherukanaga twigana mu mashuri abanza yari yarahindutse cyane, yarabaye umukobwa mwiza bigaragarira abahisi n’ abagenzi….nako kuba yari mwiza ari n’ umusirimu byari ibya cyera…umwana wa Mwarimu kuba yari igishongore byo byari ibisanzwe ahubwo ubwiza bwari bwarakuze aba ikizungerezi, umuziranenge nazize wa munsi ntazibagirwa”
Stella yongeye kumbwira,
Stella-“Mana yanjye koko? Sam! Koko igihe cyose gishize uracyandakariye? Ko uzi ko nagusabye imbabazi nkomeje kuko nari nzi ko tuzahurira ahandi nkuku kuki utanyimye imbabazi cya gihe byibura ngo mbimenye?”
Njyewe-“Ste! Oya rwose ntabwo nakurakariye ahubwo ubu ndi kwibaza niba ari byo koko, ubu ni wowe ndi kubona? Ntakubeshye ndatunguwe pe!”
Stella-“Hmm! Sa! Ngaho basi niba bitarimo kundakarira basi nsuhuza”
Negereye Stella muhereza ikiganza,
Stella-“Uuuh? Ni uko usuhuza umuntu mumaranye imyaka ingahe mutabonana se? Cangamuka ariko!”
Mu by’ ukuri kuba ntarahise mpobera Stella ntabwo byari ikindi, byari ukwitinya kubera ukuntu nasaga, uko nari nambaye nakwitegereza ukuntu we asa…nkongera kwireba.
Nkibyibazaho Stella yaranyegereye arampobera numva mu mubiri wanjye birahindutse, nyuma y’ akanya gato arandekura turebana mu maso yongera kumbaza ati,
Stella-“None se andi makuru Sam?”
Njyewe-“Amakuru ni meza pe! Ndaho rwose nawe urabibona uko meze”
Stella-“Ndabibona pe! Wagira ngo wari uri mu kazi kenshi”
Njyewe-“Ahaa! Akazi mba nagahereye mu gitondo kare, aya masaha mba nakarangije ubundi nkaza aha nkirebera abahisi n’ abagenzi nanga kwigunga ngo ntashiguka ngasara”
Stella-“Ushiguka ugasara?”
Njyewe-“Ste! Nubyumva ntibizagutungure…”
Stella-“Oya Sa! Oya rwose ibyo bintu uvuga ntabwo nshaka kubyumva ahubwo…Aha na he se ko utari kw’ ishuri kandi abandi ibizamini bimeze nabi?”
Njyewe-“Uti ibizamini?”
Stella-“Umva ye?? Ko mbona se wijijisha nkaho utazi ingengabihe y’ amashuri?”
Njyewe-“Ste! Rwose nawe urabizi! Iby’ ishuri byananiye mbirimo ubu nabyibuka ntakibirimo?”
Stella-“Reka? Utambwira se ko byarangiriye hariya?”
Njyewe-“Ntabwo nakubeshya Ste! Ibyo kwiga kwanjye byarangiriye hariya, ntabwo nabashije gukomeza….nako nakomereje mu rugo, ubu niho nigira mbifashijwemo na mushiki wanjye Lea”
Stella-“Reka se? wigira mu rugo? Ko numva urenze? Wamenye na imashini ubu wigira online?”
Njyewe-“Cyane rwose! Imashini yo ariko buriya nari nyizi! Niyo twakoreshaga cyera njye na Mama tubarisha aho twacururizaga”
Stella-“Eeeeh! Ndumva iwanyu muri abasirimu cyane! Ubucuruzi bwanyu bwateye imbere! Uziko muri aka gace ari mwe mukoresha imashini mu bucuruzi? Nari nzi ko biba mu migi n’ ahandi hantu hasobanutse”
Njyewe-“Eeeh! Koko se? buriya gufata imishini…iyi twita kabarabirayi ukabara ibiro ukabikuba n’ amafaranga ukabona igiteranyo biba mu migi gusa?”
Stella yarasetse ajya hasi najye bimbera urujijo ntangira kwibaza ibyo ari byo, amaze gutora mitende arambwira ati,
Stella-“Oya rwose ntabwo namenye ko uri kuvuga aka kamashini kabara ibirayi, ka karikiratirise kakandi kajwigira, njye navugaga imashini iyi ikora byinshi, iyo usanga mu biro by’ abayobozi, mbese ikoreshwa n’ abanyabwenge”
Njyewe-“Ese niyo wavugaga? Oya…oya iyo rwose ntabwo najyaho ngo nkubeshye ntabwo ndayikozaho n’ imitwe y’ intoki! Nyumva gutyo gusa”
Stella-“None se wigira kuki kandi wigira mu rugo? Nako byari bintunguye, nari nibagiwe aho turi, ubaye wigira online iterambere ryaba rigeze ku rwego rushimishije”
Njyewe-“Ste! Oya nawe wikabya ngo ushake gusuzugura aho wakuriye, ahantu wakuye ubumenyi nabuze nkabura byose, nkabura amahirwe sha”
Stella-“Amahirwe? Ayahe mahirwe?”
Njyewe-“Ste! Ntabwo naguhisha pe! Kuva natsindwa ikizamini cyo kwinjira mu gisirikare, Ste! Naricujije, nibuka ibyo Papa yambwiye ari nabyo wambwiye mfata umwanzuro ubu nigishwa na mushiki wanjye mu rugo, wumve ko twaba mu gikoni, twaba duhinga, twaba turi kurya aba ari ishuri guhera good morning!”
Stella-“Hhhhhhh! Uziko bya bintu ari byo koko? Uti guhera good morning?”
Njyewe-“Cyane rwose pe! Ubu icyongereza nkigeze kure, kuko mushiki wanjye yambwiyeko burya iyo uzi kuvuga ururimi rw’ amahanga burya bigufasha mu buzima, ubu ndi gukomanga ku mipaka nta mpamvu yo kwiheba ubuzima buracyakomeje”
Nubwo Stella yasetse nanjye bikaba bya bindi byo kwijijisha ngo ntiseka ariko byari biri aho hafi, najye nari nkwiye kwiseka nuko nta musore wigaya ahubwo ahora arangamiye kwirarira bimwe birongora inkumi, bya bindi abakuru babonye cyera turababona izuba burya koko erega ni impamo!
Stella-“Yoooh! Sam! Sha ni ukuri rwose ihangane kuba waratsinzwe ikizamini bikagufungira amayira gusa nari narabikubwiye!”
Njyewe-“Kumbwira gusa se? Si wowe wenyine na Data wanyibyariye yari yaraciye umurongo utukura”
Stella-“Ariko nta rirarenga, nubu wasubira kw’ ishuri…”
Njyewe-“Reka reka reka! Ste! Naba ndi guta igihe, nzakomeza nige ibya ngombwa ahasigaye nzakomeze nirwaneho, inyanja ninjigunya imusozi ndasitara amano ariko nkomeze umutima”
Stella yatuje gato nyuma y’ umwanya ndamubaza nti,
Njyewe-“Twavuze byinshi nibagirwa kukubaza, wageze ino ute?”
Stella-“Sha wahora n’ iki, naje nje kwiruka muby’ isambu dufite ino nshaka kugurisha”
Njyewe-“Ngo…ngo ushaka kugurisha?”
Stella-“Yego sha”
Muri ako kanya nagize ikikango, ntangira kwibaza,
Stella-“Sam! Ndabizi ko bigutunguye ariko kandi nagombaga kukubwiza ukuri, kuko sinajyaho ngo nkubeshye cyangwa ngo nubube kuko nzi neza ko uwububa abonwa n’ uhagaze”
Nakomeje gushaka uko mbaza neza Stella ukuntu yakwifata agashaka kugurisha isambu y’ iwabo biranyobera, icyanjemo cya mbere nta kindi, nahise ntecyereza ko Stella yabaye undi ndetse ko yarenze ihaniro, ko yabaye ikirara ku buryo yifata akaza kugurisha isambu iwabo batabizi.
Nakomeje gutecyereza umugambi we ubwoba burantaha, nibaza impamvu ndi kumwe nawe ahagaragara, aho tubonwa na bose, ntangira gutecyereza nibikomera nkazira ubufatanyacyaha ako kanya mfata umwanzuro wo kugenda nkuhunze.....
Ntuzacikwe na Episode ya 14 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW
Ibitekerezo
Karabaye noneho! Disi uyu muhungu yarakanzwe cyane!
Ko bikaze
Gusa mfite ikizere ko Sam azaba umuntu ukomeye
Mbenga samu yahabutse. Cyakose abantu nkabo bagira amahirwe.