skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode18: Mw’ ijoro Stella acumbitse iwacu amacumu yaracanye akagozi karacika

Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari nciye bugufi nsubije agatima impembero nongeye gusuhuza umutima wari unkomanze nkabona ko ntagakwiye gucurika ubwenge ngo nirengagize ibibazo byari bingose impande zacu njye n’ abavandimwe banjye ndetse na Stella wari umaze kutwiyungaho mu nzira ihanda y’ ubuzima bwaduhindutse nk’ igicu.

Sponsored Ad

Navuye mubyo gutekerereza nabi mukuru wanjye Vena, numviye umutimanama wambwiraga ko imfura iteka ariyo ingwa mbere mu ngamba igaharurira inzira abayigwa mu ntege.

Nongeye kumva ko nta mpamvu yo kwirengagiza umutima umenetse wa Stella kandi ngo mpore amahirwe yari abonye yo kugira undusha ububasha iwacu wamufasha, nanze kudanangira ngo ndenze ingohe ahazaza hacu twese maze ahubwo muri ako kanya nishimira ko Stella ari burare iwacu.

Mu gikoni aho twari twicaye inkono itogota…nyuma y’ akanya katari gato mushiki wanjye Lea yateruye isafuriya ayikura ku ziko ayitereka ku ruhande, yitsa umutima maze arambwira ati,

Lea-“Icyakora Sam mwana wa mama reka nkubwire…”

Njyewe-“Ndakumva mushiki wanjye, urabizi ko uretse no kukumva nkumvira. Buriya njya nibuka cyera ukuntu wanyitagaho, ukamesera utwenda, ukankandira aho mbabara, ukansigiriza aho nisigaga amavuta nabi, Mama akabikunda kubi, akakuraga kuzaba umubyeyi nkawe, akakwifuriza kuzarongorwa ukabyara ibitsina byobi”

Lea-“Hhhhh! Winyibutsa ukuntu wangaga koga, burigihe ngo nzoga ejo!”

Twasekeye rimwe maze nongera kumubwira nti,

Lea-“Sha se ko ibyo bigirwa abahiriwe, kubona umugabo warezwe muri iki gihe biroroshye?”

Njyewe-“Gute se? Erega uri mwiza mushiki wanjye! Ubwo se wambwira ko wabuze umugabo Mama yakwifurije agifite umugongo? Hmm! N’ ukuntu uri mwiza? Njye mba mbona ahubwo abasore b’ iki gihe bagenda bareba hejuru hoshye imifuka y’ ishati, ariko ubundi ko mba mbona nta nuza gukomanga hano? Cyangwa nuko dutuye kure?”

Lea-“Hhhhh! Sam! Witsetsa Pe! Mbabarira iby’ abasore erega ndabizi? Ugira ngo se abaza gukomanga barabuze? Nabishatse baza benshi ahubwo nuko namaze kumenya icyo baza bashaka? None wifuza abaza gukomanga ariko ntibazagaruke?”

Njyewe-“Ubwo se baba baje gusuzuma neza niba inkonji zabo ari nzima gusa ubundi bakagenda?”

Lea-“Hhhh! Bisa nabyo! Erega wowe ntabwo ubizi, buriya abakobwa twaragowe, ibigeragezo bitugera amajanja umunsi ku munsi kenshi tukabura amahitamo, none se iyo umunsi wije nakiriye abansaba urukundo bane batanu cyangwa batandatu urumva ari nkawe koko…”

Njyewe-“None se muri abo bose wabuzemo umwe ufite akantu? Wa wundi nyine wagukwa amajana, wenda akadukura mu buzima buzira ikizere cy’ejo hazaza, sinzi niba wowe utabibona? Erega dukeneye kandi maboko kuko twe ubwacu ntabwo tukishoboye, none se ko ibyo kwiga byawe byarangiye ubundi utegereje iki?”

Lea yaracecetse ndetse yitsa umutima mbonye asa nuncitse ajya kure nongera kumubwira nti,

Njyewe-“Reka twigarukire mu byacu, kari agaciyemo, naho ubundi nibyo nakubwiraga, ibyo wankoreye nkiri muto rwose bimpora ku mutima, nari nzi ko nimba umusirikare nzajya ntaha hano nyine tu, nje kubasura, ubundi nkakuzanira igipupe kiza gifite agahumuro ko mw’ iduka koko! Maze ukajya urarana nacyo nkagutiza imyenda ya gisirikare ukambara, nkaguha n’ amapeti ugashira ku ntugu zawe ubundi ukazenguruka ino hose ukagera no muga centre, abakubona bose bagakoma yombi hoshye umwamikazi Gicanda… gusa ariko wenda nubwo bitakunze nzabisimbuza guhora ngushimira kuko wandeze nubu ukaba uri mu kimbo cya Mama wavunwe umugongo wampetse na Data”

Lea yikije umutima maze arambwira ati,

Lea-“Humura mwana wa maama, ntukanshimire buriya erega ntawe ushimira umuvandimwe ahubwo ashimira Imana kuko ugira umugisha ubu ni ugira uwo bonse rimwe”

Twatuje akanya gato maze yongera kumbwira ati,

Lea-“Naho ubundi…nari ngiye kukubwira ko…buriya umaze kumbwira ibyawe na Stella nabonye bisa n’ urukundo kandi nta rukundo rw’ akana rubaho”

Njyewe-“Ariko ntukansuzugure Lea! Uba ubona ndi umwana?”

Lea-“Oya simvuze ko uri umwana nivugiraga urukundo ahubwo nashakaga kukubwira ko niyo kaba agasamusamu k’ urukundo burya karasindisha, ntiwumveko wakoze amakosa ahubwo icyo nakubwira nuko wabyikuramo ukabanza ugashakisha inzira yo kuzabaho neza ejo hazaza, kuko umwana w’abandi nubwo ararara hano nawe urabizi ko nawe abayeho atariho, akeneye uwamufasha, naho ubundi bitari ibyo waba wibabariza ubusa”

Natecyereje kuri ayo magambo, koko ntangira kwibaza ubundi amerekezo antera kumva nshaka Stella hafi yanjye ngo numve ko mbaye nshoboye ntacyo ntakora, nibajije ubundi ikintera gushegera umwana w’ abandi kandi nanjye ndikamata wa mugani wabubu.

Mu by’ ukuri byatumye nibaza byinshi mu mutima, mubyo nari navuze mbwira mushiki wanjye nta rukundo nari nigeze mvuga kuko ntigeze nducamo ngo menye uko bimera.

Mubyo nari nabwiye mushiki wanjye Lea, rwose iby’ urukundo ntabeshye ntabyo nari nzi uretse kumva abandi babivuga ba Patrick…wa mwana watubimburiye kubyina cya gihe dusoza amashuri abanza niwe numvaga abivuga nkigendera.

Muri uwo mwanya naboneyeho ngo mbaze Lea ibyo ari byo, nkigorora umuhogo ako kanya twumva abantu bavuga ndetse urugi rwo mu gikari ruba rurakingutse,

Lea-“Eeeh! Sa! Ndumva baje, genda ubakire nanjye ngire vuba ndangize guteka sibyo?”

Nahise nsohoka mbona itoroshi yaka, urumuri rwayo runkubita mu maso nkinga ikiganza ku maso,

Vena-“Eeh! Bite sha Sam! Ko mbona ukinga ikiganza ku maso? Mbega umusirikare wacu? Wigeze ubona umusirikare utinya urumuri?”

Stella-“Oya nawe Vena! Koko nawe ntabwo uzi ko urumuri rwinshi rwica amaso?”

Vena-“Hhhhh! Reka nagende! Umuntu utinya urumuri rw’ itoroshi yari gushobora gutinyuka gukwepa isasu?”

Stella-“Ngaho basi reka kwangiza murumuna wawe utazaruha umuvuza amaso!”

Vena-“Wa mugani wawe! Si nabikubwiye se? Reka ndeke kwiyangiriza! Nari nirengagije ko byose ari njye bireba…”

Ako kanya nahise mvuga nti,

Njyewe-“Hagati aho ariko twari tubategereje, ni karibi rwose…reka nze mbacanire itara mutambuke ahabona”

Vena-“Ngaho nyumvira? Ubwo se kare kose wari uri mu biki? Wibutse gucana itara ari uko tuhageze? Urabona uyu mwijima wose uri mu nzu? Ariko ubundi nkawe mu mutwe wawe uba utecyereza ibiki? Nako sinkurenganye n’ ubundi nta kirimo”

Nubwo bwose Vena yambwiraga ibyo nawe ubwe yari asanzwe abizi ko igihe turi mu gikoni tutigeraga ducana itara rimwe ry’ umurasire twari dufite, ubundi twaricanaga tuvuye mu gikoni gusa uwo munsi byabaye ikosa ryanjye nta kundi ninjiye mu nzu dore ko burya ahantu uzi neza no mu mwijima uba usa n’ ubona, nageze muri salo ndaricana barinjira.

Nongeye gukubita amaso yanjye Stella numva ndishimye kuba ari umushyitsi w’ imena mu rugo iwacu aho ntacyekaga ko yacumbika gusa disi yari ananiwe bigaraga kandi koko byarumvikanaga.

Yaricaye ariruhutsa, nkomeza kumwitegereza nikanze, Vena avuze cyane ati,

Vena-“Ariko si wowe mbwira?”

Njyewe-“Eeeh! Urambwiye ngo?”

Yansubiyemo mu mvugo nshatse kwandika ariko bikananira, gusa yasubiraga uko nari mubajije bya bindi bavuga ngo nywe…,

Vena-“Amatwi yawe wagira ngo uyapakiramo ibijumba n’ ibishyimbo gusa? Ndavuze ngo genda ushyuhirize amazi umushyitsi yoge…uko akanura gusa uramureba iki se udashobora no kwireba ubwawe…”

Ako kanya nahise mva muri salon ngeze hanze umutima wanjye wanga gutuza ntekereje impamvu Vena anyuka inabi bigeze aho ambwira atyo ntacyo dupfa…umujinya urazamuka ngize ngo nsubire mu nzu ngarukira ku muryango nibuka icyubahiro mugomba…

Nubashye umwana wa Maama, imfura mu rugo nsubira mu gikoni ntangira koza isafuriya ngo nshyuhirize amazi umushyitsi ariko nako Lea mushiki wanjye akwakwanya ngo tubone icyo gushyira mu nda…nako twakiriza umushyitsi ngo ataducishamo ijisho.

Ntabwo nongeye kugira icyo mvuga ahubwo natangiye gushaka ubuhungiro, kwihangana byaranze nibutse akahise, amacumu yaracanye arandasa akagozi karacika, nsohoka iwacu nkurikira amacumu acanye……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 19 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Yamara vena mbona ari guhinduka.komera sam wee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa