skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode19: Nabaye umugabo wa Stella rugikubita

Yanditswe: Friday 21, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo Stella yari araye iwacu, mukuru wanjye Vena yari amaze kumbwira amagambo ntumvaga neza niba ari kumuva mu ndiba y’ umutima imbere ya Stella, ngasohoka nkajya koza isafuriya ngo nshyuhirize amazi umushyitsi, nkikomeza nk’ umusirikare ngo hato ntayitamo amarira kubera agahinda naterwaga no kubwirwa nabi bitagira impamvu.

Sponsored Ad

Muri uwo mujinya uvanze n’ agahinda ntabwo nongeye kugira icyo mvuga ahubwo nahisemo gushaka ubuhungiro, kwihangana byaranze nibutse akahise, amacumu aracana arandasa akagozi karacika, nsohoka iwacu nkurikira amacumu acanye.

Nahingutse kw’ irembo numva ngeze imbere gato umwijima uranzibiranya ngarura ubwenge nibaza ubundi aho ngiye, burya ntawe uhunga amarangamutima, ntawiruka asiga ikimurimo kuko nta buhungiro bw’ agahinda busiganwa n’ amaguru.

Nongeye gusubira mu rugo nkomeze mu gikoni aho nari nasize amazi kuziko nicara imbere y’ iziko nongeye kumva ijwi rya mushiki wanjye Lea rimpamagara ndetse araza ansanga mu gikoni,

Lea-“Sam! Sam! Ese ubwo ntabwo unyumva? Uranyuma ukanyihorera? Sam?”

Nakomeje guceceka mu by’ ukuri burya kuceceka si icyaha, hari igihe uba ushaka kuvuga ariko ugahitamo guceceka ngo utaba aka bya bindi…iyo idomoro yabyimbye bitewe n’ ikiyirimo hari ubwo upfundura gato igatomboka ibirimo byose bigasandara najye niko nari meze, uzi kwishakamo ikosa cyangwa icyaha ukakibura? Amagambo ashira ivuga ugashiriramo no gushinjagira bigashira.

Lea mushiki wanjye yaciye bugufi, umwana wa mama yongera kwibuka inshingano za cyera mu kahise, atangira gukora iyo bwabaga anyinginga ngo mubwire icyo nabaye, burya umutima umenetse nta kiwusana uretse undi.

Buhoro cyane natangiye gufungurira umutima mushiki wanjye maze ndamubwira nti,

Njyewe-“Lea! Ni ukuri ntabwo mbyiyumvisha, ntabwo niyumvisha uburyo Vena yahinduka nk’ igicu, agacura icuraburindi muri njye, akantuka akanyandagaza imbere ya Stella, Ese nakozi iki?

Nakoze iki cyatuma nicuza kuba mfite mukuru wanjye nkawe? Niba ari uko ishuri ryananiye cyangwa se nkaba ndi injiji nkuko abivuga uyu niwo mwanya wo kubizira? Yego nibyo ndi injiji ndakanurira Lea ariko se ni icyaha kureba aho amaso n’ umutima biganje?

Mbabarira…mbabarira umbwize ukuri niba nakoze ikosa ryo kuzana Stella hano? Niba se kandi ari icyaha ko muri bakuru nkaba mbagwa mu ntege kuki nazira kuba nziranye nawe?”

Lea yikije umutima ataravuga nongera kumutanga ndamubwira nti,

Njyewe-“Reka ndeke wenda ibidafatika wambwiye kandi urabizi ndakubaha, wambwiye ko nta mpamvu yo kurema urukundo kuko ntaho nikora, n’ ubundi ibyo ntabyo nzi, Lea ntabwo nkubeshya sinzi icyo nzira mukuru wanjye ari kumbagira umutima nta kinya ku buryo numva nava aha nkagenda ndetse nari nagiye ngarukiye ku mwamba kuko nzi ko mvuye aha ntaho najya kandi ntawe naba nsanze ariko kandi unyumve neza, icyubahiro mbagomba kintegeka guca bugufi mu bihe nkibi nkemera ngatuza mu mbaraga zitari izanjye”

Lea mushiki wanjye yagize agahinda ndabibona, ataragira icyo avuga Vena yahingutse mu gikoni,

Vena-“Ariko ayo mazi ntarashyuha? Sam! Kugira ngo amazi ashyuhe bisaba iki? Njyewe siniyumvisha ukuntu umuntu aba injiji bikagera naho no gushyushya amazi bimunanira?”

Ako kanya Lea mushiki wanjye yahagurutse bwangu maze abwira Vena atavuga yongorera ahubwo avuga,

Lea-“Vena! Ndagusabye! Mbabarira unyumve neza nkubaze unsubize, Sam arazira iki?”

Vena ataravuga mushiki wanjye yunzemo maze ati,

Lea-“Ndakubaza Sam arazira iki? Sam uramuhora iki yakoze iki gituma umwuka inabi ku buryo wamutera guhunga? Umva nakomeje kumva ukuntu umusebyaa…ugatinyuka ukarura ngo turye tumureke n’ ubundi arahaze? Vena?”

Vena ataravuga Lea yunzemo maze aravuga ati,

Lea-“Hmm! Icyakora najyaga numva bavuga ngo ubona isha itamba ugata nurwo wari wambaye, ese uriya mukobwa…yego ni mwiza pe ariko mu masaha make wiyibagije umuvandimwe wawe mwonse rimwe? Utangiye kumwogeraho uburimiro, umutaye mu ziko ngo acanire amazi umushyitsi yoge, ese ni wowe wari kubivuga cyangwa niwe wari kumuha umwanya agakora igikwiye? Vena! Ubwo ntabwo ari ubupfura, niba wanamushegeye ntiwagakwiye gushaka uwo ukandagiraho niba ushaka kwisimbukuruza, ndanagiye…ntihagire unkomangira ku cyumba cyanjye”

Ako kanya Lea yahise ahigika Vena agenda yihuta, aho twari dusigaye numvise ubwoba bwinshi muri njye,burya niba hari ikintu kibabaza ni ukubona abavandimwe baryana nta mpamvu yaruta amaraso amwe.

Nongeye kugirira impuhwe umwana w’ abandi nabeshye ko ngiye kwihagarika wari ubaye ikibazo ntari mfitiye igisubizo muri ako kanya, ndahaguruka nsuka amazi mw’ ibase nyajyana muri douche.

Nakomeje kwitinya dore ko nari naciye bugufi, ubushacye bwo kujya kubwira Stella ko amazi ari muri douche ndabubura, numvaga najya kwihisha…kandi koko niko byabaye nagiye mu cyumba cyanjye mu gutecyereza cyane ngwa agacuho, nakangutse mu gitondo mbona izuba ryakambye.

Narinanuye ndasohoka ngera hanze, ndebye hirya ndeba hino mbura umuntu ntangira guhamagara?”

Njyewe-“Lea! Lea!”

Burya ikizakubwira ko umuntu wamuhunze nuko izina rye riza ritinze, ukisanga wenyine, muri icyo gihe numvaga ko urugo rurimo Lea gusa, nasaga n’ uwahunze koko, buriya guhunga ntibivuze gusiga byose ahubwo uhunga kuko wahungabanye uramira amagara.

Nkiri aho Lea nahamagaraga yahingutse mu gikari, atura ijerekani…yari avuye kuvoma,

Lea-“Afande! Bite ko numva unyabiza?”

Njyewe-“Nkwabiza nte se ko mbiheruka cyera tugitunze inka?”

Lea-“Hmm! Bizaza! N’ihene se ko tutakizoroye, ibiraro byayo nibyo usigaye wigungamo”

Njyewe-“None se ko wowe wabyutse kare njye nkaba naguye agacuho, Stella yatashye cyangwa…”

Lea-“Oya niba yaba yagiye yaba yagiye adasezeye, we na Vena bagiye bafite gahunda yo kujya kureba umukiriya w’ isambu baraye basezeranye ariko disi undi mwana yakomeje kukumbaza, nibyo kurya byamunaniye”

Njyewe-“Yananirwa kurya ate se?”

Lea-“Nyine urumva, nagiye kuryama nijoro ariko biranga, urabizi ko nari navuze ko ntawe nshaka ko ankomangira gusa nari nirengagije ko ndararana nuriya mwiza wahungabanyije umudendezo ariko banza kuba mwiza cyane nabyo…”

Njyewe-“Ariko ibyo byo ntawabigarukaho, agakunze ababiri se?”

Lea-“Ngaho da! None se ko numva ugaruye ibyo gukundana kandi? Mwana wa mama va mu buyobe, icya mbere nuko twabonye neza umuvandimwe dufite ariko kandi twabonye n’ imbaraga z’ urukundo rutagira urugero! Sinari nzi ko wakunda”

Njyewe-“Erega wivunika, rwose ibintu byo gukunda ntabyo nzi ahubwo banza nkomeje kwiyahura nanjye sinzi impamvu nzira kwiyumvamo Stella imbere y’ umuvandimwe bikaba intambara itahoshwa nundi wese uretse wowe”

Tukiri aho twumvise urugi rwo mu gikari rufungutse, Vena na Stella barinjira ndetse hinjira na Gatabazi wari umucuruzi ukomeye mu gace k’ iwacu,

Vena-“Dore ni hano tuba, ese Papa ntabwo mwari muziranye?”

Gatabazi-“Eeeeh! Nari muzi cyane! Yajyaga anguza amafaranga nubu andimo ibihumbi ijana na mirongo itandatu”

Vena-“Mirongo ingahe?”
Gatabazi-“Mirongo itandatu na bitandatu, ahubwo ubwo ndayakata kuyo ngiye kubishyura”

Vena-“Reka reka! Ibyo se byabaye hehe? Erega isambu ntabwo ari iyacu, uyu mukobwa twahoranye niwe ufite uburenganzira kuri yo, naho niba Muzehe akurimo ideni ntabwo twabizira”

Gatabazi-“Aaah! Nta kibazo…n’ ubundi se ko ntateze kuzakena, ahubwo munyandikire vuba mbahe amafaranga ubundi iriya sambu nyiteremo ishyamba, n’ ubundi se ko ntateze kuyihinga”

Muri ko kanya nibwo nasobanukiwe ko isambu yabonye umuguzi ndetse ko amasezerano agiye gukorwa, binjira mu nzu Vena atangira kwandika amazezerano y’ ubugizi hakurikiraho gusinya.

Njye na Lea mushiki wanjye twasaga n’ abashungeye,

Gatabazi-“Andika neza sha! Kandi umenye ko ndashaka umuntu unsomera kuko njye ntabwo nzi gusoma, ahubwo se muko, ufite abagabo?”

Yabazaga Stella, Stella nawe yari yabaye nk’ uwacanganyikiwe, yagiye kuvuga biranga nongera kubona agaciro k’icyemezo yafashe cyo kugurisha isambu umubyeyi we yaruhiye akora ariko bikanga bikabava mu maboko ye.

Stella Yikije umutima maze aravuga ati,

Stella-“Abagabo? Abagabo se…”

Gatabazi-“Ndavuga wowe ufite abagabo bagusinyira ko tuguze isambu?”

Stella-“Eeeh! Mubye! Rwose ntabwo naje nzanye abagabo ariko hano mfite umugabo, Sam ndamwizeye bimvuye ku mutima, ubu Sam niwe wangwa mu bitugu akansinyira niba ari ngombwa ko nagira undi muntu utari njye sam yambera umugabo…………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 20 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • yooo ndabona Stella agiye guteranya abavandimwe bitamuturutseho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa