UWANDEMEWE #Episode23: Byabaye ibindi umunsi wa kane dutegereje mukuru wacu Vena
Yanditswe: Wednesday 26, Oct 2022

Duherukana ubwo byari byabaye ibindi, maze gusohorwa aho nari natumwe nyuma yo kubura ubwishyu atari uko ntari mbufite ahubwo ari ukwisaka ngasanga imifuka impamagara, amafaranga nitaga aya Stella ndetse nayo nahawe n’ umusore wanyizeye akantuma atanzi yose nataye ntabitecyereza kuko ariho umutima wari uri.
Mu nzira natangiye kugenda nkanuye amaso negura amabuye…n’ amashashi…mu nzira nanyuzemo intambwe ku yindi ntaho ntarebaga, muri uko kugenda nshakisha nubuye amaso ndeba mu ntera ndende mbona ya kamyo ndayimenya ubwoba buba bwose nsimbukira mu mu bigori byari hepfo yanjye, nihisha nkuwahekuye ababyeyi, nihisha nkuwihisha umwanzi atari ikindi….ari ukurwana n’ umutimanama uzira guhemuka no kuzurira utununga tw’ ingaruka ziva mu guhemuka ngo ntazabura ubuzima bw’ inzozi zanjye.
Imodoka yakomeje kuza ndetse inyuraho, imaze kunyuraho nibwo navumbutse aho nari nihishe ndazamuka ngera mu muhanda ndeba neza niba yarenze maze ndiruhutsa.
Natangiye kwibaza uko wa musore agiye yitonganya, anyaturiraho imIvumo, akubita agatoki ku kandi, antega iminsi numva mbuze amahoro burya nta kibuza amahoro iyo wibutse ko wahemutse kandi utazi aho uzahurira n’ uwo wahemukiye.
Gusa kandi byose ntabwo byari kubwanjye, byari bya bihe nari ndimo nasaga nkaho niyamamarije kuyobora amagorwa maze nayo si ukunjya inyuma agatonda umurongo.
Nanze guhera muri ibyo byiyumviro ntecyereza neza, sinzi uko byanjemo numva igitecyerezo kiridarapye mfata umwanzuro.
Nafashe umwanzuro wo gusubira hahandi kw’ itanura aho nari navuye ntumwe ngo nsabe wa mugabo nyir’ amatafari ampamagarire wa musore mubwire akaga nahuye nako, numvaga yanyumva atanyumva ariko nasohoye ibindimo.
Numvaga byibura nyuma yo kuvugana nawe nzajya ngira uko ngenda, numvaga niyanga kunyumva nzajya ngenda nkebaguza ariko kandi yanyumva nkazamusanga akantegeka icyo yumva yifuza ariko utununga two kuzasitaraho nkadusiba.
Ako kanya nahise mfata inzira ngenda nihuta, feri ya mbere nayifatiye kw’itanura, ngeze yo natunguwe no gusanga nta muntu numwe uhari bose bari bikubuye batashye.
Byarancanze ndicara ari nako ibitecyerezo bimbana byinshi, ndambiwe ndahaguruka mfata inzira nerekeza imuhira.
Mu ntabwe nke ngo ngere mu rugo natangiye kwiheba ndetse ndigaya, nibaza ukuntu ntashye amaramasa…nako ntashye ntaye n’ imbago nari nishingikirijeho, nyuma y’akanya gato mpagaze ku rugi ndakingura ndinjira.
Nasanze mushiki wanjye Lea arimo akora uturimo two mu rugo nanjye ntangira kumufasha nijijisha ngo hato atamenya ibyambayeho gusa burya uwo mwonse rimwe kumuhisha bisa no kwihisha, yanyitegereje inshuro nyinshi ahera ko arambaza ati,
Lea-“Sam! Erega wikomeza kunjijisha mbwira, ugira ngo se nayoberwa ko ufite ikibazo? Wahangayitse cyangwa wababaye?”
Njyewe-“Eeeh! Njyewe se?”
Lea-“Ngaho nyumvira? None se hari undi turi kumwe? Hmm! Ndi kukuvugisha ukikiriza n’ ibisekeje, ndi kukubaza ukansubiza ibiterekeranye, ndakuzi erega uri amaraso yanjye!”
Njyewe-“Ariko nta kibazo…nta kibazo Lea”
Twakomeje imirimo yo murugo gusa nkomeza guhisha akari ku mutima rimwe ngasimbukira kw’irembo ngo mbone uko mpunga ijisho rya mushiki wanjye ataza kurincishamo.
Amasaha yakomeje kwicuma ndetse ijoro riragwa, tumaze gusangira ibya nimugoroba nagize ngo mpaguruke njye kuryama,
Lea-“Sam! Buretse kugenda gato mbanze nkubaze”
Nongeye kwicara maze nawe arambaza ati,
Lea-“Sam! Nahoze mbona mu maso yawe ufite icyo ushaka kumbwira, buriya niba utari ubizi iyo uhangayitse umutima urankomanga, buriya nuko utabizi igihe cyose ntarashinga urwanjye ngo nibaruke abana ngufata nk’ umwana wanye…”
Njyewe-“Oya…oya nawe aho urakabije! Ibyo ni ugushaka kumpyinagaza, njyewe ntabwo ndi umwana, ariko ubwo ujya wibuka ko undusha imyaka ibiri gusa?”
Lea-“Oya Bro! Ntabwo ibi mbivuze ngamije kugusuzugura, mbivuze ngira ngo nkubwire uko niyumva, uretse wowe n’ abana banjye nta wundi muntu nzigera mpangayikira”
Nyuma y’ akanya gato yongeye kumbwira ati,
Lea-“Sam! Ndakubwiza ukuri ufite amahirwe yo kutaba nyakamwe, ibihe twisanzemo ntabwo ari ibyo gupfukirana akari ku mutima wawe, ntabwo nifuza kuzumva wiyahuye mwana wa mama kubera kurwana n’ umutima, ndahari ngo nkumve nkuruhure”
Ntabwo nari kwikura muri ibyo biganza nikije umutima maze ntangira kubwira Lea uko byose byagenze nawe anteze amatwi y’ umubiri nay’ umutima, maze kumubwira byose yongera kwitsa umutima maze arambwira ati,
Lea-“Sam! Nubwo bwose ugira utya ugahaguruka ukagenda utavuze aho ugiye binyereka ko mu nzira nyinshi Imana ica uba ushakisha iyawe, binyereka ko byibura kwicara ngo uganye bitari muri kamere yawe, uzi neza uwo uri we kandi uzi neza ko umugisha muhura witambukira utaza ngo ukugweho aho ugusanze,
Sam! Ihangane kubyakubayeho nubwo amafaranga wayataye ariko kandi ubutaha jya witondera gukorakora ibyo udafitiye ubushobozi bwo kwishyura bibaye ngombwa, sibyo mwana wa Mama?”
Nongeye kwitsa umutima, ndahaguhaguruka ntera intambwe ngo ngende ariko Lea yongera kumpamagara,
Lea-“Sam!...”
Narahagaze ndetse ndahindukira
Njyewe-“Sam! Ariko hari icyo nketse! Rwose ndacyeka amafaranga utayataye ahandi, ndatecyereza ko wayataye aho wagiye kwigunga, upfuragura ibyansi urwana n’ amahitamo”
Njyewe-“Oya Lea! Ndabizi neza ntabwo ariho nayataye…”
Lea-“Urabihakana ushingiye kuki se? Birashoboka kimwe nuko bidashoboka! Ahubwo kare kare mu gitondo, uzinduke iya rubika ujye gushakisha aho wari wicaye, nugira amahirwe ugasanga nta muzindutsi wa kare wahagutanze”
Natuje akanya gato, nitsa umutima numvira mushiki wanjye Lea, gahunda iba iya mugitondo nkazinduka nkajya gushakisha.
Nabyutse butaracya, mpagarara hanze ntegereza ko umwijima wimukira urumuri manuka nihuta ntera intambwe ndende, bidatinze ngera hahandi nicaye ubwo nikoreshaga inama ndwana n’ umutima.
Nkihakandagira nakubise amaso aho nari nicaye…nsimbikira hejuru…nako mfukamira hasi icyarimwe, koko nabonye ya mafaranga yose imbumbe nari nashyize hamwe arambitse aho ikime cyayatonze ibyishimo biba byinshi.
Nashimiyimana ngipfukamye burya kugira ngo ibyaguciye bikugaruke mu biganza bisa no kuronka amahirwe ya kabiri, narahagurutse nzamuka bwangu ngo njye gutura iyo nkuru nziza Lea.
Nageze mu rugo Lea yakirana ibyishimo iyo nkuru nziza, yongera kunsaba kuzamwumvira igihe cyose nzaba nkimubona iruhande rwanjye nanjye ndamusezeranya.
Ubwo nibwo nahise mfata umwanzuro wo kwerekeza kw’ itanura ngo njye gushaka uko navugisha wa musore nyir’ igeno ryari ryangarutse mu biganza ariko ngezeyo nongera gusanga nta muntu uhari, ndategereza ndambiwe ndataha.
Ku munsi wa kabiri nasubiyeyo nabwo mbura umuntu ndetse mbura nuwo mbaza hafi aho, nongera kwikubura ndataha.
Umunsi wa kane njye na mushiki wanjye Lea twakomeje kumirwa, ibintu biba ibindi dusa n’ abatangiye ikiriyo.
Twibazaga impamvu mukuru wacu Vena atagaruka dore ko na telephone ye twayihamagaye inshuro nyinshi ariko ntiyitabe.
Twatangiye guhagarika umutima, twitangira amatama sinzi uko byaje nongera kwibuka ubwo twari duherekeje Vena na Stella, Lea yazamuye ibyo guhangana n’ ibisambo.
Ibyo byongeye kuzamura guhangayika muri njye na mushiki wanjye, dutangira kwibaza icyo twakora mu maguru mashya turwana no gutega inkingi ijuru, muri make twari twatangiye kumva ko rigiye kutugwira………………………………..
Ntuzacikwe na Episode ya 24 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW
Ibitekerezo
Ariko nange numvaga hariya hantu ari ho Sam yataye ariya mafaranga tu !
mana yanjye aya mafaranga abonetse aho nari naketse twizere ko Vena nawe ari amahoro cg amakuba yaba yahuye nayo azayasohoka amahoro
Iyi nkuru iraryoshye cyane irimo ubuhanga rwose mukomerezaho harimo inyigisho
Muduhe indi episode banyakubahwa
eddy nshimaImana yaguhayimpano komerezaho umuryango bravoo
Twishimiye izi nkuru utugezaho. Imana ikomeze yagure iyi mpano yawe.