skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode28: Nongeye guhura na Stella induru ziravuga

Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo bwari bukeye musaza wacu Vena ameze nabi ngafata umwanzuro wo kuva mu rugo nkajya mu gacentre gusahaka akanyama ko gutogosa mu mazi ngo twondore umwana wa Mama wari waje kuri iyo nshuro nk’ umushyitsi w’ imena ahitwa iwabo.

Sponsored Ad

Amaze gusoma no kugarura agatege njye na Lea twari tumwicaye iruhande maze atangira kuvuga buryo ki agiye kugenda agasubira iyo mu mugi ako kanya nahise mbona umwanya wo kumubwira nti,

Njyewe-“Oya muvandimwe, tutaravugana ngo uragiye? Niba ubashije gutora agatege guma aha uruhuke wiyumvemo ikaze dore duteze ibiganza ngo twishimire ko wabonye ubuzima bwiza kandi natwe twiteguye guhindurirwa ubuzima nawe”

Vena-“Ngo ngume aha?”

Ako kanya telephone ye yahise isona,

Vena-“Eeeh! Ahubwo ndabona bampamagaye! Ubu nagiye!...ibyabaye byibagiranwe, ubwo ni ah’ ubutaha”

Musaza wanjye Vena yahagurukiye mw’ ijana yambara inkweto asohoka ubwo, ngerageje kumukurikira nsanga yarenze.

Twakomeje kumwiruka inyuma Lea twari kumwe we urukweto rwe rwaracitse murusha amaguru arwana no kurusana, tubonye nta kwiruka inyuma y’ ibyadusize birangira duhinnye imigongo dusubira mu rugo.

Mu nzira dusubira mu rugo Lea yakomeje guhindukira asubiza amaso inyuma, nanjye nkomeza kugenda mubwira nti,

Njyewe-“Lea! Mbabarira tugende ureka ibyo guhagarara ureba inyuma, ibyagusize biba byagusize nta mpamvu yo kubikurikiza amaso”

Lea-“Sam! Wimbwira utyo uwo mpindukirira ni mukuru wacu ntabwo ari ibintu mbababarira pe!”

Njyewe-“Oya nta mpamvu yo guhindukira, reba imbere tugende ureke umuntu wirengagije abantu akurikire ibintu”

Lea yongeye kwitsa umutima arahindukira dukomeza kugenda tugana mu rugo, twagezeyo twacitse integer birumvikana, nicara kuri rya buye ryari impande y’ umuryango na mushiki wanjye yicara impande yanjye intekerezo za buri wese zigana ahe.

Twakomeje kujya kure cyane, muri njye nibazaga byinshi nawe wakwibaza, byari agahinda kubona neza uwo Vena yabaye we, nibaza ubu buzima bushobora gutuma uwo twonse rimwe atwima agaciro bigeze aho tumwiruka inyuma inkweto zikaducikiraho.

Nyuma y’ iminsi itatu, birumvikana ibyo kwitsa umutima no kwibaza kuri Vena byari byarangiye, ubwo twari tumaze gusangira ibya nimugoroba, itara ry’ imirasire y’ izuba ryabaga muri salon ryashizemo umuriro, tukicaye tubona rirazimye,

Lea-“Ngaho rero! Uyu mwijima se turawukizwa n’ iki?”

Ako kanya Lea yahise acana agatoroshi ka telephone. Agatereka ku meza maze ndamubwira nti,

Njyewe-“Ihangane Lea! Ni rizime ariko naho ryari ryagerageje!”

Lea-“Hmm! Imvura yiriwe igwa se ubundi yari gutuma hari akariro kajyamo?”

Njyewe-“Yireke imvura yo wiyivuga! Iyaba yagwaga buri munsi ahubwo! ERega imvura kuri twe abahinzi ni umugisha, ahubwo se wumvise ute agasenda nakuganuje”

Lea-“Eeeeh! Bro! Kararenze ni ukuri! Ahubwo se rwatangiye kwera?”

Njyewe-“Cyane! Nyuma y’ ibyumweru bibiri byonyine ndasarura, nuko utaragera mu murima ngo urebe, urusenda rweze rushishe ndetse rwera rutoshye ku buryo mfite ikizere ko nzasarura inshuro nyinshi rutarasaza”

Lea-“Woooow! Ndabyishimiye cyane Bro!”

Njyewe-“Lea! Ubu iyo ngeze hariya hepfo mu mirima nibwo nongera kwishima nkagarura ikizere! Nongera kwibuka agaciro k’ ibihumbi icumi Stella yansigiye, nkongera kwibuka wa musore wantumye nkabuzwa kumutumikira no kurwana n’ ibyatsi napfuraga ndwana n’ umutima wansabaga kumwiba ngo ntware ibiseseka mu mayoga”

Lea-“Yoooh! Yego disi!”

Njyewe-“Lea! Ubu nibwo mbona neza imbaraga za ya suka natashye ndirimba ntwaye mu kwaha nubu nkaba nyishingikiriza nkayitwara ku rutugu nzenguruka ndeba kure y’ ubuzima twabayemo kandi turimo, nkagira ikizere cy’ ubuzaza,

Lea mwana wa Mama! Ubuzima ni uku bumeze, uyu munsi turi mu kizima kubera iri tara ariko ryazima ndabizi neza mu gitondo ntabwo turongera kurikinera kuko umwijima uraba wimukiye urumuri,

Umunsi umwe tuzasezera kubaho duteze ibiganza ku rumuri tutigenera tubeho tumurikirwa n’ urumuri twigenera, icyo ngusaba ni ugukomeza gutwaza no kwizera tugategereza igihe kuko ari cyo kigena byose”

Muri uwo mwijima mushiki wanjye yikije umutima, maze numva atsikimba asa n’ urira, ndamwiyegereza mushimira mu mugongo.

Amaze gutuza twarahagurutse, cyari igihe cyo kujya kuryama mu gitondo tugakomeza ubuzima.

Iyo nageraga ku buriri nk’ ibisanzwe nkuko nari narabimenyereye nongeraga kwirambika ku buriri ngatuza, ibitecyerezo byanjye bikantoroka bikisangira Stella kure ntazi.

Nageze mu muvundo mwinshi w’ ahantu, nabonaga bose basa n’ abarushanwa bashaka kureba umuhanzi wari uri kuririmba kubera ukuntu yari yambaye ibisa n’ ubusa, ntangira kwibaza niba atatekereje ko aho hari abana bato, aba batora ibyo babonye kuburyo bashobora no kubona ibibi bakabibonamo ibyiza, ibyiza bakabibonamo ibibi.

Yariho abyina yashishikaye ari nako abasore bari bamuri iruhande nabo bamukorakora mbona biratangaje, mu gihe nari nkiri aho nisimbukuruza ngo ndebe kabaye telephone yanjye yarasonnye nkora mu mufuka ndebye nsanga ni umushoferi twari twajyanye nitaba vuba.

Njyewe-“Yes yes!”

We-“Bite bite umukire! Uri hehe se ko twakomeje kugutegereza? Wasanze kuri bank hariyo abakiriya benshi?”

Njyewe-“Reka reka kuri bank navuyeyo”

We-“Wanyuze ahantu se ujya gufata kamwe?”

Njyewe-“Oya oya…urumva se nakurira ku nzira?”

We-“None se uri hehe ko utaza ngo dukambure?”

Njyewe-“Buretse gato ndabona bitangaje…”

We-“Ibiki se kandi?”

Njyewe-“Ngeze ahantu hamwe nsanga kabaye, hari umukobwa wambaye ubusa imbere y’ abantu uri kubyina…”

We-“Reka da! Uwo mukobwa se yasaze?”

Njyewe-“Reka reka ahubwo ngo ni umucuranzi”

We-“Hahahahah! Uziko wari unkuye umutima? Umukire! Nawe rwose jya usirimuka, niba ari uwo muhanzi namubonye rwose! Aho ngaho habaye igitaramo cyo kwamamaza ya sosiyete y’ itumanaho igezweho!”

Njyewe-“Ibyo se ugira ngo mba mbizi?”

We-“Uziko wambwiraga ngo yambaye ubusa nkagira ngo ni n’ ibindi? Ibyo ni ibisanzwe mu mugi hano ni ibisanzwe! Ahubwo se waryohewe nkomeze ngutegereze?”

Njyewe-“Oya ndaje ahubwo tugende!”

Ako kanya nahise mva inyuma y’ abandi aho nari ndi, nsubira aho nari namusize, mu nzira ngenda sinzi uko nabonye abakobwa beza n’ abasore bari bambaye neza cyane, ndabarangarira.

Bari bambaye amapantaro y’ umukara, imipira n’ amashati atukura, bari bahagaze basa n’ abaganira ndabegera.

Nkibagera iruhande sinzi uko nitegereje umukobwa umwe muri bo, amaso yanjye amugumaho, nkomeza kumwitegereza ari nako nkomeza gutera intambwe gusa bo bari bibereye mu byabo.

Muri uko kumwitegereza nakubise amaso agakufi uwo mukobwa yari yambaye ndikanga, kasaga neza neza nako Stella yambaye kuva mu buto bwe twigana mu mashuri abanza.

Umutima warankomanze, ndeba imbere n’ inyuma numva mu mubiri birahindutse ako kanya ntabwo nabyihanganiye nateye intambwe ndatambuka, ngera impande y’uruziga aho bari bari, mvuga mw’ ijwi rirenga,

Njyewe-“Stella!”

Ako kanya bose barahindukiye, nkomeza guhagarara, nari mfite ubwuzu, imbamutima zansabye, nsaba Imana ngo simbe nibeshye, abe ari Stella wo mubuto amaso yanjye yongeye kubona.

Nakomeje kubona muri abo bari kumwe ntawe unyitayeho nongera gutera intambwe, ninjira mu ruziga rwabo,

Njyewe-“Stella! Ni wowe?”

Yakomeje guceceka ndetse akomeza kundebana agasuzuguro kenshi, ibyateye kongera gutera inyantambwe ngiye kumva numva urushyi ngo poooo!

We-“Winyegera! Nta soni urabona ngo arashaka kunkoraho? Ndakwiyamye, mva mu maso sinshaka kukubona!”

Byabaye ibindi muri njye ntega ibiganza,

Njyewe-“Stella! Sinshidikanya ko ari wowe! Ste! Ndazira iki? Ndazira iki koko urampora iki?”

Stella-“Ceka aho se nyine! Mva mu maso, wowe na bene wanyu narababonye abo muri bo urumva neza! Ndakubwiye ngo mva mu maso sinshaka kukubona”

Stella yasubije akaboko inyuma agiye kunkubita hari umusore watabaye ankura mu nzira anjyana shishi itabona ambwira,

We-“Umva va hano ugende! Genda genda ihute wo kabyara we kizwa n’ amaguru ibintu bitaba ibindi.

Ako kanya nahise ngenda niruka ntazi aho ngana, nanyuraga mu bantu niruka mbasunika sinzi uko nambutse umuhanda, muri uko kwambuka nagiye kumva numva induru ziravuze nkebutse ku ruhande mbona igikamyo cyaje cyahoroye….nshigukira hejuru nterera amashuka, Ayiwe!!!!! Ahwiiiiiiii!.......................

Ntucikwe na Episode ya 29 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Ahwiii zari inzozi Sam na Lea bitinde bizagera aho bamererwe neza rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa