UWANDEMEWE #Episode31: Mu gusarura aho twabibye hari uwaje aca igikuba
Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

Duherukana ubwo nari naraye rwa ntambi mu murima ndaririye aho agatima kateraga gatekereza agatinze kazaza guhindura ubuzima, ngataha menye neza ibanga abandi bakoresha, nari ntashye niteguye guca bugufi ngo mbwire mushiki wanjye ko narenze ku mpanuro ze ntagendeye kuri bya bindi bavuga ko nta muhanuzi iwabo ahubwo ko namenye ko hari abazi umurimo kandi bawurambyemo nkanamushimira ko agatima ke gahora gatera gahangayikiye ubuzima bwanjye ndetse ko ntazigera nongera narimwe kwanga kukumvira.
Nkibura urufunguzo mpagaze imbere y’ urugi nari nasize mfungiye inyuma nahise manuka hepfo y’ inzu, hari ahantu twari twarahisemo kubika agafunguzo kandi ngo umunsi twakingiranye urufunguzo tutazarugera inyuma, nkihagera nakubise amaso idirishya ryo ku cyumba Lea yararagamo mbona rirangaye, umutima unsimbuka unsimbutse ndetse umvamo umvuyemo.
Ako kanya nateye intambwe imwe muri eshatu nari gutera ntera amaboko hejuru mfata kw’ idirishya ndeba mu cyumba imbere nakubiswe n’ inkuba mbonye ntawe ubarizwamo,
Njyewe-“Lea! Lea! Lea!”
Nahamagaraga cyane n’ igishyika kinshi ariko sinitabwe, namanutse vuba nihuta njya hahandi twasesekaga agafunguzo ndagashakisha kugeza nkabuze.
Nongeye kuririra kw’ idirishya nongera guhamagara Lea cyane ariko ndamubura, umutima urahagarara.
Ubwoba bwabaye bwinshi ntangira gutecyereza nabi, mu matwi yanjye natangiye kumva amajwi adasanzwe, numva ataka arwana n’ abagiranabi muri njye biba ibindi mva mu rugo igikubagahu.
Navuye aho nari ndi nk’ ukurikiye umuyaga nzenguruka ruguru y’ inzu, ngihinguka mu bikingi by’ amarembo nakubitanye na Lea habuze gato nari muciye hejuru,
Lea-“Sam!”
Njyewe-“Ahwiiii! Lea! Lea!...”
Nunamye nkusoje amasiganwa ya metero ijana, nahagiraga nkuwahize umuhigo umunsi wose, nubuye amaso nyahuza na Lea yifashe mu mayunguyungu, yari yarakaye cyane,
Lea-“Sam! Nta soni? Nta soni uratinyuka ugakina imikino nk’ iy’ abana?”
Njyewe-“Lea! Mbabarira! Mbabarira pe!...”
Lea-“Nkubabarira nkubabarira iki? Ariko ubundi mbwira? Uzi imyaka yawe? Uzi uko ungana cyangwa ntiwiyizi? Ubundi se waba wigira umwana byo ukaba ushimishwa no gukina imikino yo kunkingirana ubu aka kanya urumva udamaraye kuburyo watangiye kwitwara nk’ utazi ubuzima twabayemo kandi tubayemo?”
Njyewe-“Lea! Mbabarira pe! Rwose ntabwo nzongera, naje nzi ko ndikubita imbere yawe nkagusaba imbabazi, nkakubwira ko namenye uko byose bigenda, mbabarira ndabizi imbabazi zawe ntizigeze zibura mu biganza kuva cyera wihanganiraga amafuti yanjye”
Lea-“Umva mbese? Uko byose bigenda? Ibiki uvuga? Ibiki ko utambwira?”
Njyewe-“Lea! Namenye uko abandi bahinzi babigenza ngo umusaruro batezeho amaboko utibasirwa n’ inyangabirama, ntabwo nzongera kwifata ngo njye kurara hariya mu murima”
Lea-“Eeeh? Ngo kurara mu murima? Utambwira ko utaraye hano?”
Njyewe-“Ntabwo naraye hano Lea! Naraye mu murima, umbabarire narenze ku nama wangiriye ariko kandi unyumve”
Lea yikubise hirya, yikubita hino arantuka koko karahava, nanjye naciye bugufi ndatega nemera gukubitwa izo nkoni.
Nakomeje gukurugitura amatwi arambwira koko karahava, ngeze aho ndamwinginga ntangira kumubwira nti,
Njyewe-“Lea! Basi ihangane tujye mu rugo ureke kuntukira hano ku nzira sibyo?”
Lea yaranyitegereje ako kanya ahita anyuraho, agenda yihuta ajya mu rugo nanjye ngenda mukurikiye.
Twageze mu rugo arakingura, ahagarara mu muryango arifumbata, ako kanya nibwo nongeye kubona neza ko Lea ari mukuru kuri njye ntegetswe kumwubaha no kumwumvira ntakwiye kwikorera ibyo nishakiye.
Natangiye kwisobanura mubwira byose uko byagenze, burya umujinya w’ umuvandimwe ushira vuba, yazunguje umutwe mbona ko anyumvise maze nanjye ndamubaza nti,
Njyewe-“Urambabariye se? Mbwira, urambabariye? Mbwira ko umbabariye ariko unambwire ukuntu washyize ibitenge hejuru ugaca mw’ idirishya?”
Lea yakomeje kwifata yanga guseka ariko biranga araturika araseka…arongera araseka,
Lea-“Hhhhh! Hmmm! Cyakora Bro! Mana yanjye weee! Sha ahari cyera nzabikwishyuza! Amande nzaguca ntuzayabona!”
Njyewe-“Amande wanca ntabona ni ukugushakira umugabo naho ibindi byo nta kibazo”
Lea-“Umva mbese uko yabaye! Hmm! Ariko uzi ukuntu nabyutse nashaka gusohoka ngasanga hakinze, nkaguhamagara nkakubura, nkabura uko mbigenza…”
Njyewe-“Kandi ubwo wasanga washakaga gukora susu…”
Lea-“Icecekere sha wowe!”
Njyewe-“Hhhhh! None se iyo witabaza akadobo cyangwa ibase ko…”
Navuze ibyo numva urushyi kw’ itama ngo pya!...imbabazi n’ ibizikurikira bishorerana dushondana nk’ abavandimwe.
Nyuma y’ umwanya utari muto, Lea yarambwiye ati,
Lea-“Sam! Nubwo bwose natecyerezaga ko ibyo wakoze byose byari imikino ariko kandi nshimishijwe n’ ukuntu umutima wawe n’ ubwenge bwawe byose wabihariye icyahindura ubuzima bwacu, singushimye ko wagiye kurara mu murima ahubwo ngushimye ko wahinduye ibitecyerezo ukanyumvira ukansaba imbabazi ko utazasubira, rwose ntuzongere ndacyagukeneye ntabwo nifuza kukubura mwana wa Mama ijoro rigira ibyaryo kandi abazi ibyaryo bazi uko barirara”
Njyewe-“Ndakumva Lea! Gusa nanjye icyakubwira ukuntu nabonye idirishya rikinguye nkibuka ko ntazigera ngusiga mu mwijima, uwakubwira ukuntu numvaga mu mutwe utakambira ibisuma, uziko numvaga ko baguteye bakagufata ku ngufu!”
Lea-“Umva mbese! Kumfata ku ngufu se nibyo bibi ubonye abagira nabi bankorera bansanze mu nzu njyenyine?”
Njyewe-“Urumva nyine…ukuntu uri mwiza…mbese buriya erega nabo barifuza, ubwo se bagukomeretsa bate ko baramutse bagize bakagira utya bahita bigendera…”
Lea yongeye kuncanira urushyi rwiza rwiza ndamirirana umunsi ukomeza utyo, ku gicamunsi nibwo umuzamu yangezeho twumvikana amafaranga, bwa mbere mu mateka ntangira kwitwa umukoresha.
Uko umunsi wagendaga uva kuri karendali ni nako ikizere cyakomezaga kwiyongera, inseko yacyo ntibure iwacu.
Umunsi w’ isarura warageze, uwo munsi Velena asa n’ uwaharaye kuko saa kumi n’ igice zo mu rukerera yari yageze mu rugo, Selemani n’ abakozi be baje kumpa umuganda, wari nk’ umunsi mukuru Lea nawe ntiyasigaye.
Twageze mu murima dutangira gusarura amashu, ntungurwa mbona imifuka irenze icumi kandi hari n’ andi atarasarurwa.
Velena yabonye bimeze bityo anshyira ku ruhande,
Velena-“Sam! Ntabwo nari nzi ko biragenda bitya, nari nzi ko amashu ndatwara Atari buze kurenga imifuka umunani, ariko ndabona ibaye icumi kubera ko aya mashu ari meza kandi akaba ari manini, rero reka mbe ntwaye imifuka icumi nanjye ndarwana ko kuyishakira abakiriya, buriya ejo nimbona uko bimeze nzaza gutwara andi”
Njyewe-“Ugira uti se hari ikibazo! Ikizima nuko twumvikanye ko ari wowe wenyine nzaha umusaruro wanjye, ntaho agiye uzaza uyasanga”
Velena-“Harya ubwo imibare bimeze bite?”
Njyewe-“Eeeh! Imibare?...”
Natangiye gukuba mu mutwe ariko ndatonekara ako kanya mpita mubwira nti,
Njyewe-“Reka nze gato ndebe Lea ndaje”
Ako kanya nahise nihuta njya kureba Lea, mugezeho nsanga aho yari yicaye n’ ikayi n’ ikaramu maze ndasutama ndamubwira nti,
Njyewe-“Lea! Bite se? Wabonye ko Yesu yatubuye amashu!”
Lea-“Wa mugani we! Sam! Uzi ko ntari nzi ko twasarura amashu angana atya?”
Njyewe-“Hhhhh! Ahubwo se, uriya mugore ankubise imibare ndatecyereza ndatonekara ubwenge buracumba mpitamo kuza kukwitabaza, igikurikira rero ni ugupakurura iriya mifuka hanyuma ukamfasha kubara unakuba unateranya ukanagabanya, ubundi ugashyira kw’ ijanisha ugatanga umugabo ubundi ukamubwira ayo aratwishyura”
Lea yarasetse, arongera araseka ajya hasi,
Njyewe-“Ese ubwo uraseka ibyo mvuze cyangwa uraseka njyewe?”
Lea-“Oya ndaseka ibyo uvuze! Naseka wowe se mwana wa Mama ko naba nisetse nanjye ubwanjye? Humura imibare yose nayikoze, ntiwabonaga ko nandikaga byose? Ahubwo se aya mafaranga ko mbona…ntabwo ndi kubyumva neza pe!”
Njyewe-“Oya se…twahombye se? Mbwira nisubire mubwire ko nongeyeho igiciro muteze ingaru nyine, erega njye naracuruje ndabizi”
Lea-“Oya Sam! Ahubwo njye ndumva ntari kubyiyumvisha neza, ubu se twayabika he ko nta konti ya banki tugira?”
Akivuga atyo twagiye kumva twumva umuntu uvuze cyane haruguru yacu nko muri metero ijana,
We-“Murekere aho!...Murekera aho niyiziye!....”
Twikangiye rimwe twese, abasaruraga n’ abapakiraga ducyebuka hafi gucyebana amajosi tureba uwo muntu wari uje aca igikuba………………………….
Ntucikwe na Episode ya 32 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW
Ibitekerezo
uwo se kandi ninde?????????
Eddy waduhaye indi episode plzzzzzzzzzzzzzzz
Big congz kuri sam abigezeho kbsa courage eddy turahabe 5/5
Ese Vena yabaye ate koko ubwo aje kurya nutwo barumuna be baruhiye