skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode32: Igihu cyavuye ku maso njye na mushiki wanjye dutaha dufatanye mu mugongo

Yanditswe: Thursday 17, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo imibare yari yabaye ibihekane kuri njye, mushiki wanjye Lea atabyumva neza, kuri njye byari ihurizo rikomeye, nibaza ibyo yavugaga nkabihuza n’ amarangamutima simenye niba ari kuvuga niba twagize igihombo cyangwa inyungu, Akigerageza kubinyumvisha twagiye kumva twumva umuntu uvuze cyane haruguru yacu nko muri metero ijana twikangira twikangira rimwe twese, abasarura n’ abapakira ducyebuka hafi gucyebana amajosi tureba uwo muntu wari uje aca igikuba.

Sponsored Ad

We-“Murekere aho!...Murekera aho niyiziye!....”

Nakubise amaso umugabo wari uherekejwe n’ abasore batatu, bafite imifuka bamanuka bihuta cyane,

Njyewe-“Cyo re! Bariya se ni bande?”

Lea-“Umbaze nkubaze! Ko mbona ntabazi?”

Bakomeje kuza ndetse batugeraho, twasaga n’ abaretse byose ku mutima natangiye gutecyereza ko yaba ari abayobozi baba baje kutubaza niba twujuje ibisabwa ngo dusarure nitegura gutanga ibisobanuro nkaburana umuhenerezo.

Uwo mugabo wari wabize icyuya yahise asuhuza Velana,

We-“Komera komera!”

Velana-“Muraho!”

We-“Eeeh Eeh! Naje…naje rwose mpagereye igihe! Nizere ko ntawundi wantanze hano! Ni njye muntu ugira amahirwe kabisa, umusore wanjye ambwiye ko watangiye gusarura mpita mera nk’ imbogo itorotse ishyamba, jugujugu amaguru mu kirere nari nayabangiye ingata…ahubwo ntizimbye mu magambo, ishu rimwe urampera kuri angahe”

Ako kanya njye na Lea twararebanye araseka njyewe ndiruhutsa, negera hirya gato aho uwo mugabo yari ahagaze we na Velena,

Velena-“Erega ntabwo ari njyewe nyir’ umurima, nanjye naje gushaka imari, dore nyir’umurima nuyu musore”

Wa mugabo yahise ahindukira duhuza amaso,

We-“Aaah! Boss wanjye, enda hano tuvugane…ubwo uri umusore wowe turumvikana….hhhhh! Iwanjye mfite abakobwa babiri ubizirikane umpe imari rwose ugabanye inkwano”

Abari aho bose twarasetse, uwo mugabo akomeza kunkurura asa n’ unshyira ku ruhande ariko mpitamo kumubwiza ukuri atarandenza umutaru,

Njyewe-“Erega nta mpamvu yo kunshyira ku ruhande! Ibyo wambwira twihereye n’ ubundi wabimbwirira aho bose bumva! Hagati aho niba wari uje kurangura rwose ndakubwiza ukuri, uyu mubyeyi yafashe ibirindiro, ahubwo wenda mwavugana kuko niwe ufite inyundo”

We-“Ayayaya! Uzi ko ari yo mpamvu! Nibajije ukuntu umuntu w’ umugabo nsitara ku kiringiti mu gitondo? ….umwaku nawuramukanye kabisa”

Njyewe-“Nta kundi buriya uwagutanze kuzinduka aba yagutanze umugisha ubutaha yazaba wowe”

Uwo mugabo yagiye ku ruhande ariko nabonaga ababaye nk’ uguye mu gihombo, nta kundi byari kugenda imirimo yarakomeje ndetse imifuka iregekwa.

Nongeye kwegera mushiki wanjye Lea ngo mubaze niba yarangije gutera imibare kugabanya no guteranya ndetse no gutanga abagabo akabona amafaranga yose, nawe ntiyazuyaje yanyeretse igiteranyo ndikanga,

Njyewe-“Yeee? Lea! Ayo mafaranga yose se niyo agomba kuduha?”

Lea-“Cyane rwose! Sibyo nakubwiraga se ngo tirayabika he ko nta konti tugira?”

Byabaye ibindi muri njye, ntangira kubura amahoro, ntambika hirya ndagaruka, ntangira kwikora mu mufuka nisakasaka, burya kubona umusaruro waruhiye bituma uha agaciro igeno ribonwa n’ uwagize umugisha ugashimira Imana ubika kure numvaga ko imifuka yanjye itamfumutse ngo hato ntaza kuyata.

Tukiri aho Velena yaratwegeye,

Velena-“Ndacyeka ibintu byose bigiye ku murongo, hanyuma mwasanze ari angahe?”

Lea yarahagurutse atangira kumwereka imibare ari nako nanjye nikiriza, byose birangiye akuraho igitenge yari akenyereye ku gakapu gato akuramo amafaranga, inote zitukura atangira kuzibara, arampereza, mu kuzakira ndacigatira ndakomeza ndetse ndamwenyura.

We n’ abasore be batangiye gutunda, hakurikiraho guhemba umuzamu no gusengerera Selemani n’ abandi, njye na Lea turataha.

Twageze mu rugo ibyishimo ari byose, ikintu cyose cyari gisekeje kugeza ku mweyo uyu ukubura, nanyuzagamo ngaterura Lea nawe si ukumponda za nshyi ze kakahava…burya ntawabura ibyishimo afite icyo yishingikirije…ndavuga igeno rimukwiye.

Kwishima kwacu byari bifite ishingiro, byongeye kutwibutsa iminsi yose twabaye turota umunsi twabonye byibura bicye muri byinshi dukeneye, burya kwishima ntibisaba byinshi ahubwo bisaba kunyurwa.

Bukeye bwaho Lea yagombaga kujya kuri banki gufunguza konti, ari nako Velana yambwiye ko agarutse, byari amahirwe yiyongera kuyandi yaraje dusubira gusarura, ari nako yongeye umugisha ku wundi ndafumbatiza.

Nyuma y’ byumweru bitatu turangije gusarura imboga, urusenda…ibyo twari twarahinze byose, hari ku cyumwe njye na Lea twambaye neza, burya muri byose byiza ndetse n’ ibibi tujye twibuka gushimira Imana, twarambaye tujya gusenga, tuvuyeyo mu gutaha,

Lea-“Sam!”

Njyewe-“Karame Lea!”

Lea-“Wabere we!”

Njyewe-“Wa bere we nawe! Njyewe ndi urabona ndi ibere?”

Lea-“Hhhhhhh! Ariko se nkubwo ucumuriye iki kandi uvuye gusenga?”

Njyewe-“Ahubwo nkawe nkumbwira ngo ndi ibere ubuze ikindi umbwira koko?”

Lea-“Reka wimbeshyera! Njye mvuze ko wambaye neza waberewe, ibyo by’ ibere sinzi aho ubikuye!”

Njyewe-“Ese ni ibyo wavugaga? Hhhhh! Urakoze Lea! Nabuzwa niki se kuberwa kandi warampitiyemo imyenda igezweho, yayindi nyine y’ abasore basomye! Icyakora wanteye umubavu pe! Ndi kumva ngenda mpumura mpumura…mbese ndi guhumura nka Stella!”

Lea-“Hhhhh! Erega urabikwiye mwana wa Mama! Wari uzi ko uzahora unuka ifumbire se? Ntawe bitabera nuko ari igihe kiba kitaragera”

Njyewe-“Agafumbire ko kareke, ko ntateze kujya kure yako se, ahubwo wenda ubu ngeze imbere ya Vena yampobera”

Lea-“Kuguhobera kuko usa neza ntacyo bivuze, erega uwawe ntumunena…ahubwo se ndumva ibintu bimpumurira…”

Ako kanya nanjye natumye amazuru numva umuhumuro udasanzwe, twari tugeze kwa Kadafi, yari umucuruzi wabigize umwuga, wotsaga na ka burusheti.

Lea-“Ariko se nta mpumuro wumva?”

Njyewe-“Eeeh! Nayumvise, impumuro ya Buruhene se hari uwanyura aha itamucengeye mu mazuru ngo imucanganyukishe?”

Lea-“Hhhhhhh! Ngo Buruhene? Bavuga Busheti Bro! Hhhhh”

Njyewe-“Ibyo navuga byose upfa kuba wumvise ibyo navugaga”

Lea-“None se turaharenga?”

Njyewe-“Ufite amafaranga se?”

Lea-“Umva kandi? Ariko Bro! Ubwo koko urambaza niba mfite amafaranga nta n’ isoni? Wagiye umenya kwihemba? Va muri ibyo wana uze ungurire ntukajye wiyima utazapfa nk’ uwiyahuye”

Njyewe-“Oya Lea! Nta mpamvu yo gusesagura! Amafaranga tugomba kuyacunga neza! Dutahe tujye gushyushya buriya bugari twaraje ayo twakariyemo buruhene nzayaguramo imbuto…”

Nkivuga Lea yankuruye igitaraganya amanura shishitabona anyinjiza kwa Kadafi, twicara niganyira,

Njyewe-“Ariko ntabwo ibi ari byo Lea…”

Lea-“Sam! Tuza n’ ubundi twicaye ntabwo dusohoka hano tutaguze! Ahubwo ba umusore wana umere nk’ uwansohokanye nibwo baratwakira neza, niwigira nka musaza wanjye ibyo birakureba”

Nta kundi twari twageze aho abandi bari ntabwo nari kurenga uwo mutaru, nigize nk’ umusore koko wasohokanye umukobwa maze mpamagara umukobwa wari vuye gushyira abandi Buruhe….nako Burusheti,

Njyewe-“Siiiii! Siiiii! Gariso! Gariso!!”

Ako kanya numvise urushyi ku kaboko ndikanga,

Lea-“Ariko Sam ntukansebye! Ubwo uriya urabona ari umuhungu uhamagara utyo?”

Njyewe-“None se…harya abaseriva bose siko bitwa?”

Lea-“Oshi genda! Imana ishimwe ko nta muntu ubyumvise”

Byakomeje kuncanga burya imihini mishya itera amabavu, burya usoma interuro yanditse ku gifubiko k’ igitabo ntabwo aba azi ibyanditse ku ma pagi arenga igihumbi, uko urambura imwe ni nako urushaho kumenya byinshi.

Baratwakiriye dutangira kwifata neza, Lea akanyuzamo agaseka agashikura agasoma Fanta akongera agaseka,

Njyewe-“Ariko se ko useka uraseka iki?”

Lea-“Turyoherwe Gariso! Hhhhh!”

Njyewe-“Isekere shahu we! Urabuzwa niki se?”

Lea-“Urarakaye se? Ngaho se rakara no kurya bikunanire nkwereke!”

Njyewe-“Uzabaze! Nabize cyera isomo nararibonye”

Lea-“Eeeeh! Urabyibuka? Uribuka umunsi wivumbura ukanga kurya Papa akavuga ngo tubirye tubimare Vena akabyirira?”

Njyewe-“Byihorere sha, ubwana burashukana nibaza uwo nahimaga nkamubura…”

Twakomeje kurya no kunywa, natangiye kubona neza ibyishimo uwakoze agira iyo yaronse igeno, nongeye kubona ko kuvunika bikurikirwa no kwisana, nongera kubona ibihu bivuye ku maso yanjye.

Aho twarahagumye ndetse bikomeza kuryoha akaziki nako baragasunika abantu batangira ku byina, sinzi uko byaje nongera kwibuka wa munsi duserererwa dusoje amashuri abanza, bwa mbere mvugisha Stella!

Amasaha atangiye gukura twarishyuye turataha, mu nzira dutaha twari twishimye, njye na mushiki wanjye dufatanye mu mugongo, ibyishimo, umunezero n’ ikizere twari dutegereje nibyo byari bitatse imitima yacu………………………………..

Ntucikwe na Episode ya 33 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Byiza cane rwose Sam aganuye ku musaruro nakomereze aho hagorana intangiro

    Nanjye ndanezerewe kubwa Sam
    Imana ibikomeze gutya nzabe numva ibya Vena

    Hababaje vena hhh

    Garcon 😂😂😂😂😂😂😂😂

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa