skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Dani Olmo wabonye igitego cye cya mbere muri Barselona

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Esipanye Dani Olmo yatsinze igitego cya mbere muri Barselona mu mukino batsinzemo Rayo Vallecano 2-1, umukino wari uwa mbere kuri uyu mukinnyi.

Sponsored Ad

Ni mukino wa Shampiyona wabaye ku mugoroba wa tariki 27 Kanama 2024 ubwo ikipe ya Barca yatsindaga Rayo Vallecano 2-1.
Hakiri kare ikipe ya Rayo Vallecano yafunguye amazamu ku munota wa 9 ,igitego cyatsinzwe na Lopez ndetse igice cya mbere cyirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 60 Barca yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Pedri.
Barca yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Lowandowisk ariko biza kugaragara ko Jule Kunde wa Barca yabanje gukora ikosa.

Dani Olmo winjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri ,yaboneye ikipe ya FC Barselona igitego cya kabiri ku munota wa 82, ku mupira yahawe na Lamine Yamal .

Dani Olmo wavutse tariki 7 Werurwe 1998 yatsinze igitego nyuma y’imyaka 10 avuye muri iy’ikipe.

Papa wa Dani Olmo witwa Miquel Olmo yabaye umutoza wa Girona ibarizwa mu gace ka Catalan muri 2009 ndetse yatoje ikipe ya Sabadell muri 2013/14.

Dani Olmo bwambere agera muri Barca hari muri 2008 mbere y’uko asohokamo ajya mri Croatian mu ikipe ya Dinamo Zagreb muri 2014.

Dani Olmo, yakiniye amakipe arimo Dinamo Zagreb kuva muri 2014 kugera 2020 ndetse akinira RB Leipzig kuva muri 2020-2024.

Dani Olmo muri 2018 yasabwe guhabwa ubwene n’Igihugu cya Croasia mu rwego rwogushaka ko abakinira imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2018 ariko yategereje ko ahamagarwa muri Esipanye.

Nyuma yo kugaruka muri Barca Dani Olmo yiyongeye kubandi bakinnyi bagiye bava muri iy’Ikipe nyuma bakaza kugaruka : Gerard López, Luis García, Gerard Piqué, Cesc Fàbregas, Jordi Alba, Aleix Vidal, Denis Suárez, Gerard Deulofeu, Eric Garcia, Adama Traoré, Héctor Bellerín and Oriol Romeu.

Olmo yagize amahirwe yo gukinana nabakinnyi beza mu makipe yakiniye harimo nka Livakovic na Petkovic muri Dinamo Zagreb, ndetse na pamecano, Sabitzer, Nkunku, Timo Werner, Schick, Sorloth, Gvardiol na Szoboszlai muri RB Leibzig.

Shampiyona ya Esipanye bageze ku munsi wa Gatatu wa aho amakipe amwe namwe harimo Barselona yamze gukina uy’umnsi.
Barselona ntiratakaza kuko ifite amanota 9 mu mikino itatu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa