skol
fortebet

Amateka y’umuherwe Sina Gerard wavuye ku ndiba ubu akaba ari mu baherwe ba mbere mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 15, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Sina Gerard yabonye izuba mu mwaka w’i 1963 hari tariki ya 13 Kamena yavukiye mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki ho mu kagari ka Nyirangarama ni ku musozi wa Tare Sina Gerard ni mwene Mutakwasuku Mathie ndetse na nyina Nyirabarera Julienne , uyu mugabo akaba avuka mu muryango wa bana batandatu ; abahungu batatu n’abakobwa batatu. Ku munsi wa none akaba afite imyaka 62 ya mavuko.
Mu myaka ye ubwo yagimbukaga yafashaga abana b’urungano rwe muri byinshi (...)

Sponsored Ad

Sina Gerard yabonye izuba mu mwaka w’i 1963 hari tariki ya 13 Kamena yavukiye mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki ho mu kagari ka Nyirangarama ni ku musozi wa Tare Sina Gerard ni mwene Mutakwasuku Mathie ndetse na nyina Nyirabarera Julienne , uyu mugabo akaba avuka mu muryango wa bana batandatu ; abahungu batatu n’abakobwa batatu. Ku munsi wa none akaba afite imyaka 62 ya mavuko.

Mu myaka ye ubwo yagimbukaga yafashaga abana b’urungano rwe muri byinshi birimo kubagira inama zijyanye n’ubukorikori bunyuranye burimo : Korora inkoko n’inkwavu ndetse n’ibijyanye no kwiharika mu mirima gusa n’ubwo yakoraga ibyo byose intego ye ntabwo yabaga ari ukugirango yiyemere ku bana bagenzi be ahubwo yagirango abafashe kubigisha kwigira. Mu buto bwe yari nka bandi bana agakunda gukina imikino ya bana nk’ubute , kwihishanwa , gukina umupira ndetse n’indi mikino myinshi itandukanye. Mu rugendo rwe rwa mashuri, abanza yayize ku ishuri ribanza riherereye ku musozi wa Tare , nyuma yaho amashuri yisumbuye yaje kuyiga ku ishuri ryisumbuye rya Rulindo. Mu mwaka w’i2021 hari ku itariki 2 ukuboza Sina Gerard yahawe impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro mu bijyanye no guhanga imirimo , iyi ikaba ari impamyabushobozi yahawe na kaminuza ya Estado Unidos Mexicanos ikaba ari kaminuza iherereye mu gihugu cya Mexike.

Kuba rwiyemezamirimo si ikintu cyamutunguye kuko no mu mabyiruka ye yiyumvagamo kuzaba umunyabukorikori , icyo gihe yakoraga nk’utugare two mu biti, utumodoka, n’ibindi byinshi. Nyuma yibyo nibwo Sina yatangiye kugeragezaicyo yakora cyikamubyarira amafaranga , ku ikubitiro yahise atangira kwiharika kuko aribyo yabonagamo amahirwe abandi batabyaza umusaruro. Sina yahereye ku buhinzi bw’amashu, karoti, intoryi , ibitunguru , ndetse n’ibindi bihingwa bitandukanye . bitewe n’umwete yakoranye ubu buhinzi bwaje ku mubyarira umusaruro buramuhira.

Mu mwaka w’i1981 afite imyaka 18 ya mavuko Sina yakusanyije amafaranga yagiye yizigamira avuye muri bwa buhinzi maze atangira umwuga w’ubucuruzi ku musozi wa Tare aho abayeyi be bari batuye, nyuma yaho uyu mugabo yatekerejeko ubucuruzi yakoreraga aho ku musozi wa Tare aramutse yegereye umuhanda munini byarushaho kugenda neza ni cyane ko wari umuhanda uhuza Kigali , akarere ka Rulindo na Musanze ndetse n’Akarere ka Rubavu. Mu mpera z’umwaka w’i1983 nibwo Sina yatangiye ubwo bucuruzi kuri Nyirangarama kandi ibintu birushaho kugenda neza bitewe n’urujya n’uruza rwabacaga kuri uwo muhanda munini akaba arinaho haturutse ijambo twese twumva uyu munsi ngo “ Byose ni kuri Nyirangarama”

Mu mwaka w’i1985 Sina yafunguye uruganda rukora ndetse rukanatunganya imigati , nyuma yibyo mu mwaka w’i1987 yatangiye gukora amandazi adasanzwe akaba yareamamaye ku kazina ku Rwibutso. Ubwo yashyiraga aya mandazi ku isoko abaguzi barayishimiye cyane ndetse ahita ayitira ubucuruzi bwe aho yahise abwita Sina Gerard Enterprise u Rwibutso. Nyuma yibyo Sina yakoze umutobe w’agashya ukoze mu mbuto zitandukanye : Agashya k’inanansi, Agashya ka marakuja , Agashya k’imizabibu , Agashya k’imizabibu, ndetse n’Agashya ka karoti. Usibye uyu mutobe Sina Gerard yakoze kandi inzoga ikomoka ku bitoki yamamaye ku izina ry’Akarusho.
Mu mwaka w’i2000 Sina Gerard yatangiye kandi gukora ibisuguti bizwi nk’Akarabo icyo gihe ibyo bisuguti akaba yarabikoraga mu ifarini gusa guhera mu mwaka w’i2012 yatangiye kujya akora ibi bisuguti mu bijumba.

Hirya yibyo mu mwaka w’i2001 Sina yashyize ingufu mu buhinzi bw’urusenda kugera mu mwaka w’I 2004 akaba yarakoze uruganda rutunganya urusenda yise Akabanga. Abantu benshi bibaza impamvu byinshi mu bikorwa bye bitangizwa n’inyajwi ya A. Asobanura iyi mpamvu Sina avugako ku rutonde rw’inyuguti cyangwa se (Alphabets) mu ndimi z’Amahanga zitangizwa n’inyuguti ya A, rero bitewe n’umwimerere wibyo akora kandi bigahora ku isonga niyo mpamvu byinshi mu bikorwa bye bitangizwa n’inyuguti ya A. Sina Gerard avugako zimwe mu ndangagaciro zamufashije kuba uwo ariwe uyu munsi harimo : Gukora amasaaha 24/7 , kutihutira gusubika cyangwa guhakana , kuba hafi ya bakozi be , kubyuka kare akaryama atinze, ingendoshuri,n’ibindi byinshi.

Hirya yibi byose Sina yubatse ishuri mu karere Rulindo aho abana biga mu mashuri abanza bigira Ubuntu usibye ibi kandi aha abaturage imbuto ku buntu bagahinga , bagafashwa kubona ifumbire , bakaragizwa amatungo ndetse bagashakirwa ba agoronome b’umwuga babafasha kugirango umusaruro uzabe mwiza. Uyu mugabo akaba anafite ikipe y’umupira wa maguru ikina mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda ikaba yitwa Sina Gerard FC. Iyo murimo muganira Sina Gerard akubwirako yagize amahirwe yo kuvukira ndetse akarerewa mu muryango wubaha Imana ni cyane ko ababyeyi be bari abakirisitu gatorika, mu rwego rwo gutera ikirenge mu cyabo ndetse no kuba umurage w’Igihe kizaza Sina Gerard mu mwaka w’i2019 yubatse chapelle ku musozi wa Tare aho avuka , iyi Chapelle ikaba izwi ku izina rya Chapelle Saint Gerard.
Hirya yibi byose Sina Gerard yarushinze n’umufasha we Uwicyeza Olive hari kuwa gatandatu ku I tariki 16 Kanama mu mwaka w’i1986, Imana yahaye umugisha urukundo ndetse n’urugo rwabo aho babyaranye abana batanu ba bakobwa.

Yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye


Sina Gerard ku munsi w’ubukwe bwe n’umufasha we Olive

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa