skol
fortebet

Inkuru y’Umusaza umaze imyaka 62 akora akazi ko gusoma ibitabo

Yanditswe: Wednesday 04, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mohammed Aziz ni umugabo w’imyaka 71 ya mavuko kuko yabonye izuba mu mwaka w’i 1948 akaba ari umugabo wavukiye mu mujyi wa Rabat ho mu gihugu cya Morocco, uyu mugabo kuri ubu amaze kuba icyamamare ku ruhando mpuzamahanga bitewe n’uburyo amaze imyaka igera kuri 62 akora akazi ko gusoma ibitabo bitandukanye kuri ubu akaba amaze gusoma ibitabo 5000.

Sponsored Ad

Aziz yabaye imfubyi ku babyeyi bombi ubwo yari umwana w’imyaka 6 ya mavuko, icyo gihe ubuzima bwaramushaririye aho kubona ibyo kurya ndetse no kubasha kwiga byari ingorabahizi kuri we, icyo gihe Aziz yahise yinjira mu mwuga w’uburobyi akajya yifashisha udufaranga yakuragamo maze akishyura ishuri.

Utu dufaranga yavanaga mu burobyi twamufashije kwiyishyurira ishuri kugera abashije gusoza amashuri yisumbuye. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye uyu mugabo mu mwaka w’i 1963 yafunguye iduka rye rya mbere ricuruza ibitabo, icyo gihe iryo duka rye rikaba ryari munsi y’igiti ndetse atangira yatangiranye ibitabo 9 byonyine, nyuma yaho mu mwaka w’i 1967 nibwo yabashije gufungura iduka rifatika ricuruza ibitabo aho ryari mu murwa mukuru w’igihugu cya Morocco ari wo Rabat.

Kuva mu 1967 iri duka rikaba rigihari kandi rikomeye aho ririmo ibitabo by’ingeri zitandukanye Aziz avuga ko akunda gusoma ndetse kuba ari ibintu akoze imyaka 63 bikaba byerekana urukundo rukomeye abikunda, avuga ko amara byibura amasaaha 12 y’umunsi asoma ibitabo akaba asoma ibitabo biri mu ndirmi zitandukanye zirimo : Icyongereza, Icyarabu ndetse n’Igifaransa. Uyu mugabo avuga ko ku munsi wa none amaze gusoma ibitabo birenga ibihumbi 5000.

Muzehe Aziz avuga ko umuco wo gusoma ibitabo awufata nko kwihorera ku hashize he hatari heza ndetse n’ibihe by’ubukene bunuma yakuriyemo, Aziz avuga ko yiteguye gufasha buri umwe wakwifuza gusoma ibitabo ndetse akaba yifuza kuzasigira uyu muco abakiri bato.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa