skol
fortebet

Menya byinshi ku wa “Gatanu Mutagatifu” umunsi Abakirisitu bibuka urupfu rwa Yesu ku musaraba

Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, hirya no hino ku isi abakirisitu bizihiza uwa “Gatanu Mutagatifu” umunsi wibukwa nk’igihe Yesu Kristo, Umucunguzi w’abakirisitu yapfiriye ku musaraba kugira ngo akize abantu ibyaha byabo.

Sponsored Ad

Uyu munsi uba mu mpera z’icyumweru gitagatifu cyibanziriza Pasika, ufatwa nk’umunsi ukomeye mu myemerere ya gikirisitu. Ni umunsi wuje agahinda, isengesho no kwitekerezaho, kuko usubiza abakirisitu ku gihe cy’ububabare bwa Yesu, kugeza apfiriye ku musaraba i Golgota.

Inkomoko n’akamaro k’uyu munsi
Abahanga mu by’amateka y’iyobokamana bavuga ko uwa “Gatanu Mutagatifu” watangiye kwizihizwa mu buryo bugaragara kuva mu kinyejana cya kane, igihe abakirisitu bageragezaga kwibuka ibihe bikomeye mu buzima bwa Yesu.

Uwo munsi, abakirisitu basoma inkuru zivuga ku mubabaro wa Yesu nk’uko zigaragara muri Bibiliya cyane cyane mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana igice cya 19, aho handitse amagambo ya Yesu ya nyuma ku musaraba: “Birarangiye.”

Ku bw’iyo mpamvu, uwa Gatanu Mutagatifu wibukwaho uko Yesu yemeye gupfa urupfu rubabaje, ariko ruha amahirwe abamwemera bose yo guhabwa agakiza.

Uko wizihizwa
Mu matorero atandukanye, uwa Gatanu Mutagatifu wizihizwa mu buryo bwihariye:

Nta Misa ya Pasika ibaho kuri uwo munsi, ahubwo hategurwa amasengesho yihariye n’imihango yo kwibuka urupfu rwa Yesu.

Muri Kiliziya Gatolika n’amatorero ya Gikirisitu menshi, abakirisitu bakora umuhango wo gusoma cyangwa gupfukamira umusaraba, nk’ikimenyetso cy’icyubahiro n’ishimwe ku gikorwa Yesu yakoze.

Ni umunsi usanzwe ufatwa nk’uw’ubusabane n’ubwigunge, aho abantu benshi basiba kurya cyangwa bagakora kwiyiriza nk’ikimenyetso cyo kwifatanya n’ibyabaye.
Uyu munsi ushimangira cyane urukundo rw’Imana n’igitambo cyayo. Yesu ntiyapfuye ku gahato, ahubwo yitanze ku bushake, kugira ngo abantu babone ubuzima bushya.

Ubutumwa nyamukuru bwo ku uwa Gatanu Mutagatifu ni uko agakiza gahari ku bw’ubuntu, ko abantu bose bahamagariwe kwemera no gukurikira urugero rwa Yesu mu rukundo, kwicisha bugufi no kubabarira.

Uwa Gatanu Mutagatifu ni kimwe mu byiciro bitatu by’ingenzi by’icyumweru gitagatifu: ku wa Kane habaho Ifunguro rya nyuma (Jeudi Saint), ku wa Gatanu hakibukwa urupfu rwa Yesu, naho ku Cyumweru, abizera bizihiza izuka rye – Pasika, nk’ikimenyetso cy’intsinzi ku rupfu n’icyaha.

Uyu munsi uributsa isi ko urukundo rusumba byose, kandi ko umuntu wese wemera agakiza ka Yesu Kristo, ashobora kubabarirwa ibyaha bye, agahabwa ubuzima bushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa