skol

A$AP Rocky yahishuye uburyo umubyeyi we yamuhatiye gukundana na Rihanna

Yanditswe: Friday 16, Jan 2026

featured-image

Umuraperi w’Umunyamerika A$AP Rocky yatangaje ko umubyeyi we, Renee Black, ari umwe mu bamushishikarije gukundana na Rihanna kera cyane, mbere y’uko bombi bakundana.

Mu kiganiro yagiranye na Popcast ya The New York Times, A$AP Rocky yavuze ko nyina yakundaga kumubwira amagambo amushishikariza kureba Rihanna mu buryo bwihariye, nubwo icyo gihe we atabyitagaho cyane.

Yagize ati “Mama yakundaga kumbwira ati ‘ndabizi ko ukunda uyu mukobwa muri kumwe ubu’ sinavuga amazina ‘ariko ndifuza ko waba uri kumwe na RiRi’.”

Yakomeje avuga ko yajyaga abaza umubyeyi we impamvu ahora abimubwira, akamubwira ati “Ese mama, kuki uhora umbwira ibyo? Uwo mukobwa nta nubwo anshaka.”

A$AP Rocky yavuze ko nyuma yaje gusobanukirwa ko “ababyeyi baba bazi ibyiza,” ashimangira ko ashimira Imana kuba Rihanna yaraje mu buzima bwe muri icyo gihe. Yavuze ko mbere yaho atari yiteguye umubano ukomeye nk’uwo, ndetse ko na Rihanna ubwe atari abyiteguye.

Uyu muraperi w’imyaka 37 yavuze ko we na Rihanna bari inshuti za hafi mu gihe cy’imyaka igera kuri 10, mbere yo gufata icyemezo cyo gukundana byeruye mu 2020.

Nubwo byatinze kuba umubano w’urukundo, Rocky yavuze ko mu by’ukuri Rihanna “yahoraga ari umukobwa we” kandi ko yahoraga amwiyumvamo.

Yagize ati “Twari turi ku murongo umwe. Twavutse umwaka umwe. Data akomoka mu gihugu cye. Iyo nsubiyeyo mbona impande zombi z’umuryango wanjye. Hari byinshi duhuriyeho ku buryo bidusetsa cyane.”

A$AP Rocky na Rihanna bamaze kwibaruka abana batatu barimo abahungu RZA Athelston w’imyaka itatu, Riot Rose w’ibiri, n’umukobwa w’amezi ane witwa Rocki Irish.

Bisa n’aho aba babyeyi batararangiza kwagura umuryango wabo. Mu minsi ishize, Rihanna yaciye amarenga ko ashobora kuba yiteguye kubyara undi mwana wa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa