Urukundo abafana ba Taylor Swift bakunda uyu muhanzikazi rwongeye gutangaza benshi, nyuma y’uko hari abemeye kugura imyanda yakusanyijwe hafi y’ahabereye ibirori by’ubukwe bwe na Travis Kelce.
Iki gitekerezo cyaturutse ku munyabugeni wo mu Mujyi wa New York, Justin Gignac, usanzwe azwiho guhindura ibintu abantu bafata nk’ibitagifite agaciro akabigira ibihangano bibika amateka y’ibihe runaka. Nyuma y’ibirori byabereye hafi ya Madison Square Garden, yakusanyije imyanda yari yataye muri ako gace ayishyira mu dusanduku duto twa pulasitiki, buri kamwe akagashyiraho umukono we nk’igihangano.
Mu byo yashyize ku isoko harimo ibisigazwa by’itabi, imifuniko y’amacupa y’amazi, udukoresho two kunywesha, ibikoresho byo kuriraho ndetse n’uduce tw’imigozi Polisi yari yakoresheje mu gukumira imbaga y’abantu bari bakoraniye hafi y’aho ibirori byabereye.
Gignac yavuze ko atatekerezaga ko ibi bihangano byari kwakirwa neza kuri uru rwego, ariko ngo yatunguwe no kubona abafana ba Taylor Swift, bazwi nka Swifties, babigaragaza nk’urwibutso rwihariye rw’icyo gikorwa, n’ubwo ibyo baguze ari ibisigazwa byari byaratawe.
Buri gasanduku kagurishwaga amadolari 25. Mu gihe kitageze ku munsi umwe, udukoresho 50 twose twari twateguwe twahise tugurwa, bituma uyu munyabugeni yinjiza amadolari 1,250. Yanatangaje ko ashobora kongera gukusanya ibindi bikoresho nk’ibyo bitewe n’uburyo byakiriwe ku isoko.
Nk’uko Gignac abisobanura, intego ye si ugurisha imyanda ahubwo ni ukubika ibimenyetso by’ibihe by’ingenzi bibera mu Mujyi wa New York, akabiha agaciro k’amateka binyuze mu buhanzi bwe.
Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce bwakuruye amatsiko menshi ku Isi yose. Abafana benshi bageze i New York bizeye kubona nibura agace kabera ibirori, ariko ingamba zikomeye z’umutekano zatumye batabasha kwegera aho byabereye kuko inzego z’umutekano zari zafunze inzira zose zijyayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *