skol
fortebet

Abagabo 10 bakekwaho kwiba Kim Kardashian bagiye kuburanishirizwa i Paris

Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo 10 bakunze kwitwa “abasaza b’abambuzi” n’itangazamakuru ryo mu Bufaransa, bagiye kwitaba urukiko bakurikiranyweho kwiba ibikoresho bihenze bya Kim Kardashian bifite agaciro ka miliyoni z’amayero, ubwo yari yitabiriye icyumweru cy’imideli i Paris mu 2016.

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko aba bagabo batangira kuburanishwa kuri uyu wa Mbere mu rukiko rw’i Paris. Kim Kardashian w’imyaka 44 nawe ategerejwe gutanga ubuhamya muri Gicurasi.

Bivugwa ko ibyibwe Kim ari byo bintu bihenze mu Bufaransa mu myaka 20 ishize. Ku wa 3 Ukwakira 2016, mu masaha ya mu gitondo, Kim Kardashian yafashwe bugwate n’abantu bitwaje intwaro bambaye imyenda y’abapolisi bamwinjirira mu cyumba aho yari acumbitse, bamwiba ibikoresho by’agaciro byabarirwaga agaciro ka miliyoni 10 z’amayero.

Kardashian, umuherwe wamenyekanye cyane binyuze mu marushanwa y’imideli no mu bucuruzi, yavuze nyuma ko yatekereje ko agiye gufatwa ku ngufu cyangwa akicwa n’abo bagizi ba nabi binjiye aho yari acumbitse.

Ababuranishwa biganjemo abagabo bafite imyaka iri hagati ya 60 na 70, benshi bafite amateka maremare mu byaha ndetse n’amazina y’ibyiyitiriro nka “Old Omar” na “Blue Eyes” azwi cyane mu nkuru z’abajura bo mu myaka ya 1960 na 1970 mu Bufaransa. Abashinjacyaha bavuga ko bari bitwaje intwaro kandi ko bari barateguye neza ubu bujura, nyuma yo guhurira mu kabari i Paris.

Icyo gihe Kardashian nta burinzi yari afite; yari yicaye wenyine mu cyumba cyihariye aho abantu bakomeye bacumbika mu nyubako izwi nka "No Address" kubera uburyo itanga ubwiru bukomeye. Umurinzi we yari yajyanye n’umuvandimwe we, Kourtney Kardashian, mu kabari, nyuma y’umunsi bari bamaze bagaragara mu bitaramo by’imideli.

Kardashian yasangaga ashyira ibikorwa bye byose ku mbuga nkoranyambaga, atagaragaza gusa aho ari ahubwo akanerekana imitako ye, harimo impeta nini ya diyama ya karati 18.88 yari yarahawe n’uwo bari barashakanye, umuraperi Kanye West, ifite agaciro ka miliyoni 4 z’amadolari. Ibi bishobora kuba byarorohereje abagizi ba nabi kumumenya no kumwitegura.

Abantu batanu bafite imyaka irengeje 60 bakekwaho kugera kuri iyo nyubako n’amagare cyangwa n’amaguru, bihinduye abapolisi, bakinjira hafi saa munani z’ijoro.

Bafashe umukozi ushinzwe umutekano bamushyira ku nkeke, bamutegeka kubajyana aho Kardashian yari ari. Umwe muri bo amushyiraho imbunda amusaba kumuha impeta ya diyama, avuga mu cyongereza mu ijwi rikomeye ati: "Impeta, impeta!" Kardashian yafashwe bugwate, amaboko n’amaguru bye birabohwa ndetse anafungwa umunwa. Mu gihe kitarenze iminota 10, aba bagizi ba nabi bari bamaze gufata ibikoresho by’agaciro banahunze.

Mu 2020, mu kiganiro yagiranye na David Letterman kuri Netflix, Kardashian yavuze ko icyo gihe yabonaga ko agiye gufatwa ku ngufu no kwicwa, ati: “Naratekereje nti ‘ni iki kirimo kuba? Tugiye gupfa? Mumbabarire, mfite abana, mfite umugabo, mfite umuryango’.”

Iyi dosiye yaravuzwe cyane mu binyamakuru ndetse hasohoka ibitabo bitari bike mu Bufaransa bisobanura uburyo ubu bujura bwagenze.

Nyuma y’iperereza ryamaze igihe kirekire, abantu 12 barashinjwe. Umwe muri bo yapfuye mu kwezi gushize undi agiye kuburanishwa ukwe kubera impamvu z’uburwayi.

Abantu 10 bari imbere y’urukiko i Paris bakurikiranweho ibyaha birimo kwiba bitwaje intwaro, kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi n’iyicarubozo, bijyanye no gufata bugwate Kardashian. Bamwe bashinjwa kuba barafashije gutegura ubu bujura. Umunani muri bo bahakana uruhare rwabo.

Yunice Abbas w’imyaka 71 yemeye uruhare rwe avuga ko yari umwe mu binjiye muri iyo nyubako, akamara igihe ashinzwe gukurikira ibibera hasi.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo TF1, yaragize ati: “Twese twari abasaza.” Yavuze ko yari amaze imyaka 10 avuye muri gereza aho yari amaze imyaka 20 afungiwe ubujura, ariko yari asigaye agowe n’ubuzima. Ati: “Nahawe igitekerezo cy’akazi kanini, kabaye nk’akanyuma... Bambwiye ko hari diyama ya karati 20 idakingiwe… birandushya.”

Yongeyeho ko icyo gihe atari azi uwo bari bagiye kwiba, ati: “Bambwiye ko ari umugore w’umuraperi. Sinigeze mbaza byinshi... Ndamufata nk’uwahohotewe, nta rwango twari tumufitiye.”

Mugenzi we Aomar Ait Khedache uzwi nka "Old Omar" w’imyaka 68 nawe yemeye uruhare rwe ariko ahakana ko ari we wari uyoboye igikorwa. Yemeye ko yafashe Kardashian akamuboha ariko avuga ko atari we wari warateguye ubu bujura.

Abandi bari kuburanishwa bashinjwa gutanga amakuru, barimo Gary Madar, umuvandimwe wa shoferi wa Kim Kardashian mu Bufaransa, ushinjwa gutanga amakuru yerekeye aho Kardashian yari aherereye. We ahakana kugira uruhare.

Uwunganira Kardashian mu mategeko, Michael Rhodes, yavuze ko umukiriya we yifuza ko uru rubanza rugenda mu mucyo, hubahirizwa amategeko y’u Bufaransa ndetse n’uburenganzira bw’impande zombi.

Biteganyijwe ko Kim Kardashian azatanga ubuhamya ku wa 13 Gicurasi. Urubanza ruzasozwa ku wa 23 Gicurasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa