skol
fortebet

Abagerageje gushimuta Tiwa Savage batawe muri yombi

Yanditswe: Monday 17, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagizi ba nabi bagerageje gushimuta umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwatope Savage wamenyekanye nka Tiwa Savage batawe muri yombi bikekwa ko hari umwe mubo bakoranaga wabigizemo uruhare.

Sponsored Ad

Iki gikorwa cyabereye muri Leta ya Lagos. Abareberera inyungu z’uyu muhanzikazi batangaza ko abari bashatse kumushimuta bamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Alagbon iri mu gace ka Ikoyi.

Aba bajyanama be bemeza ko kugeza ubu Tiwa Savage n’umuryango we bamerewe neza kandi batekanye.

Umuvugizi wa Polisi, CSP Oluniyi Ogundeyi, yemeje aya makuru avuga ubu bamaze guta muri yombi abantu bane bakurikiranyweho iki cyaha.

Abanyamakuru batandukanye muri Nigeria bashyira mu majwi umushoferi mushya wa Tiwa Savage bavuga ko ariwe waba uri inyuma y’iki gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa