Abagore 35 bigishwa kudoda bigizwemo uruhare na Miss Sharifa basoje amashuli-AMAFOTO
Yanditswe: Thursday 16, Feb 2017
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, abagore 35 bigishwa kudoda bigizwemo uruhare na Miss umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 basoje amasomo.
Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze ahari hateraniye Abayobozi batandukanye ndetse na bamwe mu bagore basoje amasomo.
Ubuyobozi bwa karere ka Musanze bwashimiye Miss Sharifa ku igikorwa kiza yakoze cyo gukura abakobwa babyariye mu ngo zabo bagera kuri 80 akabaremera ubumenyi bujyanye n’imyuga (...)
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017, abagore 35 bigishwa kudoda bigizwemo uruhare na Miss umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 basoje amasomo.
Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze ahari hateraniye Abayobozi batandukanye ndetse na bamwe mu bagore basoje amasomo.
Ubuyobozi bwa karere ka Musanze bwashimiye Miss Sharifa ku igikorwa kiza yakoze cyo gukura abakobwa babyariye mu ngo zabo bagera kuri 80 akabaremera ubumenyi bujyanye n’imyuga (kudoda).
Ikiciro cya mbere cy’abarangije ayo mahugurwa yari amaze amezi ane (4) bagera kuri 35, bose bahawe impamyabumenyi zibemerera kuba bakwishingira cooperative.
Miss Umuhoza Sharifa, yashinze ihuriro yise ‘Muhoza Foundation’. Aba bagore bashinze cooperative yitwa ‘My Value, My vision’.
Uwamariya Marie Claire, ni Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye Nyampinga Muhoza Sharifa gukomeza umutima mwiza wo gufasha anamwizeza ubufatanye bw’akarere.
Biteganyijwe ko ikiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’abagore bagera kuri 45 kizatangira amasomo mu mpera za Gashyantare 2017 kikazayasoza muri Kamena 2017.
- Ababyeyi ba Miss Umuhoza Sharifa
- Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire
- Abayobozi b’akarere n’abagore 35 basoje ayo mahugurwa
- Aba bagera kuri 35 nibo bahawe impamyabumenyi mu kiciro cya mbere
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *