skol
fortebet

Abahanzi barashaka ko Ubuhanzi bw’Abantu busubirana Agaciro mu gihe AI ikomeje Gutegeka Isi

Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe ibihangano byifashisha ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) bikomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi b’umwuga bahagurukiye gusaba ko ubuhanzi bukorwa n’abantu bwongera guhabwa agaciro.

Sponsored Ad

Aba bahanzi bavuga ko ibihangano bya AI bitesha agaciro umwimerere, ubuhanga n’umurava byashyirwaga mu bihangano gakondo by’abahanzi.

‎Nk’uko ikinyamakuru Rolling Stone cyabitangaje, abahanzi barimo n’abamamaye mu buhanzi bw’ikoranabuhanga, bavuga ko bashaka kugarura "uburanga n’agaciro" k’ibihangano by’abantu.

Bavuze ko ubuhanzi bukorwa n’abantu bufite “ubuzima n’amarangamutima” bitagereranywa n’ibikorwa na mudasobwa ibifashijwemo na AI.

‎Alexander Nanitchkov, umwe mu bahanzi bari ku isonga mu rugamba rwo kurwanya iyaduka ry’ibihangano bya AI :‎ "Ibihangano bya AI bishingiye ku kazi katoroshye k’abahanzi n’abafotozi bakoze igihe kirekire bifashishije urukundo, ubwitange n’ubuhanga, ariko ibyo byose byaribwe n’abashaka inyungu badafite icyo basobanukiwe ku buhanzi."

‎Ku bw’izo mpamvu, hagiye hashyirwaho imbuga nkoranyambaga zihariye nk’iyitwa Cara, igamije guha umutekano abahanzi no kubuza ko ibihangano byabo byakoresha mu myigishirize ya AI batabiherewe uburenganzira. Cara yanatangaje ko itemera ko ku rubuga rwayo hajya ibihangano byakorewe na AI, nk’ikimenyetso cyo gushyigikira abahanzi b’abantu.

‎Abahanzi basanga ko igihe kigeze ngo hakomeze ubukangurambaga bwo gusobanurira abantu agaciro k’ibihangano byakozwe n’abantu, no gusaba ko habaho amategeko akumira ikoreshwa ry’ibihangano bya AI ridakurikije uburenganzira.

‎Nubwo ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko ukomeye, aba bahanzi bemeza ko ubuhanzi bw’umwimerere bukwiye kurindwa no guhabwa agaciro nk’uko byahoze, kuko aribwo bufite ubushobozi bwo kugaragaza amarangamutima n’ubuzima nyabwo bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa