Abahanzi bari batumiwe mu gitaramo cya Demarco ntibahabwe umwanya bagiye kugana inkiko
Yanditswe: Friday 03, Feb 2023

Bamwe mu bahanzi bari batumiwe mu gitaramo cya Demarco giherutse kubera i Kigali ariko ntibagaragare ku rubyiniro hari amakuru avuga ko bagiye kugana inkiko basaba kwishyurwa ibyo bari bemeranyije n’abagiteguye.
Biravugwa ko abahanzi bataririmbye mu gitaramo cya Demarco giherutse kubera i Kigali muri BK Arena, batishimiye uko bafashwe kuko bahamya ko basuzuguwe.
Sintex uri muri abo bahanzi ubwo yaganiraga n’Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko we na bagenzi be barimo Spax, Dee Rug Bishanya na Davy Ranks bamaze kubona umunyamategeko ugiye gukurikirana ikibazo cyabo kugeza bishyuwe.
Sintex avuga ko bababajwe n’uburyo uwateguye iki gitaramo yatoranyije bamwe mu bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo akishyura bamwe ari nabo yemereye kujya ku rubyiniro, abandi akabakuriramo aho.
Uyu muhanzi avuga ko igihe bari bakiri kuri BK Arena bagerageje kuvugana n’uwateguye iki gitaramo ariko babonye bigiye kubyara amahane bahitamo kwitahira.
Ati “Abahungu bararakaye mbona bagiye kuvugana nabi n’uwateguye igitaramo, ndabinginga mbasaba ko twataha tukareba icyo amategeko ateganya ubundi tukazagana inkiko twishyuza ibyo batugombaga.”
Nyuma yo kwisuganya, Sintex yavuze ko bahise bashaka umunyamategeko bahuriyeho, akaba ari we bahaye inshingano zo kuganira n’uwabatumiye bananirwa kumvikana bakagana inkiko hagakurikizwa amategeko.
Src:Igihe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *