Abahitanye umuraperi w’ikirangirire 2Pac Shakur bamenyekanye
Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017
Producer Marion "Suge" Knight wari kumwe na 2Pac mu modoka ku munsi yarasiweho yashyize atangaza bwa mbere amazina y’abantu ashimangira ko bamuhitanye ndetse ngo ni umugambi bari bamaranye igihe kinini cyane.
Marion "Suge" Knight wari umujyanama wa 2Pac icyo gihe, yagaragaje ko nubwo harashwe 2Pac atariwe wari mu mugambi wo kwicwa, ngo ahubwo niwe wari wapangiwe kuraswa ararusimbuka isasu rifata 2Pac Shakur.
Nyuma y’igihe kinini abazwa niba yaba yaramenye abagize uruhare mu iraswa ry’uyu (…)
Producer Marion "Suge" Knight wari kumwe na 2Pac mu modoka ku munsi yarasiweho yashyize atangaza bwa mbere amazina y’abantu ashimangira ko bamuhitanye ndetse ngo ni umugambi bari bamaranye igihe kinini cyane.
Marion "Suge" Knight wari umujyanama wa 2Pac icyo gihe, yagaragaje ko nubwo harashwe 2Pac atariwe wari mu mugambi wo kwicwa, ngo ahubwo niwe wari wapangiwe kuraswa ararusimbuka isasu rifata 2Pac Shakur.
Nyuma y’igihe kinini abazwa niba yaba yaramenye abagize uruhare mu iraswa ry’uyu muraperi utazava mu mitwe y’abakunzi be akanga gutanga amakuru, ku munsi w’ejo tariki ya 04 Mata 2017 nibwo yashyize atangaza ko uwari umugore we, Sharitha ndetse n’uwari akuriye abacungiraga umutekano inzu ye yatunganyaga umuziki yitwa Death Row Records witwa Reggie White Jr aribo bahitanye 2Pac Shakur mu mwaka wa 1996.
Daily Mail yatangaje ko umunyamategeko wunganira Marion "Suge", Thaddeus Culpepper yavuze ko uyu mukiriya we afite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko uwahoze ari umugore we ndetse na Reggie White Jr aribo bahitanye 2Pac abyirebera n’amaso ye maze we akarusimbuka.
Uyu mugabo Knight kandi yanatangaje ko byinshi ku iyicwa rya 2Pac Shakur azabigaragaza muri filimi mbarankuru yitwa ‘Battle for Compton’ ategura gushyira ahagaragara mu gihe cya vuba.
Iyi filimi izaba igaragaramo ibimenyetso byose bigaragaza ukuntu Knight ari we wagombaga kuraswa ariko 2Pac akaza kumubera igitambo we akarusimbuka atyo.
Umuraperi w’ikirangirire Tupac Shakur yarashwe ku itariki ya 7 Nzeri 1996 mu Mujyi wa Las Vegas ubwo yari avuye kureba umukino w’iteramakofe wari wahuje inshuti ye magara Mike Tyson na Bruce Seldon. Aza kuraswa atashye ari kumwe na Marion ’Suge’ Knight wari manager we icyo gihe akaba yari anamutwaye mu modoka maze we ntiyagira icyo aba.
Reggie White Jr wari umuyobozi w’urwego rwacungaga umutekano muri Label Death Row Records niwe ushinjwa kwivugana 2Pac
;
Sharitha Golden ushinjwa gufatikanya na Reggie mu mugambi wo guhitana 2Pac we arabihakana
<img27624|center>
2Pac na Suge Knight bitabiriye ibirori mu mwaka w’i 1990
;
Iyi niyo modoka yari itwaye Suge Knight na 2PAC Shakur umunsi bamwivuganye
Ifoto ya nyuma ya 2Pac na Suge Knight bafotowe kuwa 9 Nzeri mu mujyi wa Las Vegas
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *