skol

Abakinnyi 23 bazahagararira Amerika muri Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

Yanditswe: Thursday 28, Aug 2025

featured-image

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA Cycling) ryatangaje abakinnyi 23 iki gihugu kizakoresha muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali.

Harabura iminsi 23 gusa, mu Rwanda hagahurira abakinnyi b’ibihangange ku Isi mu gusiganwa mu magare. Ni abakinnyi bari mu byiciro byose haba mu bakuru no mu bato, ndetse no mu bagabo n’abagore.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu birimbanyije imyiteguro yo kuzitabira iri rushanwa, dore ko yamaze no guhamagara abakinnyi bazayihagararira mu gihe cy’iminsi umunani.

Ni abakinnyi bazaba bayobowe na Chloe Dygert ukinira ikipe y’abagore ya Canyon–SRAM ZondaCrypto Women’s Team. Uyu amaze kwegukana iri siganwa inshuro enye kuva mu 2015, akazakinana na Ruth Edwards.

Iki gihugu kizitwaza na Magnus Sheffield mu bagabo, umukinnyi w’imyaka 22 uheruka kwegukana agace ka nyuma k’isiganwa rya Paris-Nice 2025, riri mu masiganwa akomeye abera mu Bufaransa.

Abandi bakinnyi bahamagawe bo mu ikipe y’abagabo ni Will Barta, Luke Lamperti, Quinn Simmons, Kevin Vermaerke na Larry Warbasse. Hari kandi Evan Boyle na Cole Kessler bazahatana mu ikipe y’abatarengeje mu bagabo.

Ikipe y’Abagore batarengeje imyaka 23 mu bagore harimo Mia Aseltine, Helena Jones, Ella Sabo na Katherine Sarkisov.

Mu bakiri bato Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahagararirwa na Kashus Adamski, Ashlin Barry, Beckam Drake, Enzo Hincapie na Braden Reitz mu bagabo; naho mu bagore izakoreshe Lidia Cusack, Liliana Edwards, Alexis Jaramillo na Alyssa Sarkisov.

Abakinnyi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyongereye ku bamaze gutangazwa n’u Bufaransa, Australia na Nouvelle-Zélande.

Mu byiciro hafi ya byose bizakinwa kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, bizazenguruka mu bice bimwe na bimwe byo mu Mujyi wa Kigali, mu nzira y’ibilometero 15,1, aho abakinnyi bazajya bahanyura inshuro ziri hagati y’eshanu na 15 bitewe n’icyiciro bari gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa