Abakinnyi batatu ari bo Claude Kayibanda Smith, Ishimwe Djabilu na Niyo David ntibazajyana n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Nigeria, mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025, ni bwo biteganyijwe ko abakinnyi bari mu mwiherero w’Amavubi bazahaguruka mu Rwanda berekeza mu Mujyi wa Uyo wo muri Nigeria bazakiniramo.
Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yari yahamagaye abakinnyi 27 by’agateganyo kugira ngo azatoranyemo abazamufasha muri iyi mikino itazamworohera.
Amakuru ahari avuga ko abakinnyi 24 ari bo azifashisha kuko batatu muri bo basezerewe. Abo ni Niyo David wa Kiyovu Sports na Ishimwe Djabilu wa Etincelles batari ku rwego rwiza.
Undi ni Kayibanda Claude ukinira Bedford FC wagize imvune mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo ikipe ye yatsindwaga na South Shields ibitego 2-1.
Umukino wa Karindwi mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzahuza Amavubi na Super Eagles ku ya 6 Nzeri 2025.
Uyu uzakurikirwa n’umukino wa Munani, aho Amavubi azasura Zimbabwe mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo, tariki ya 9 Nzeri 2025.
Niyo David wa Kiyovu Sports ntazajyana n’Amavubi muri Nigeria
Ishimwe Djabilu wa Etincelles ntiyashimwe n’Umutoza Adel Amrouche
Kayibanda Claude yagize imvune ituma atitabira imikino y’Amavubi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *