skol
fortebet

Abakinnyi Flavier na Patrick bari mu gahinda ko kubura umubyeyi

Yanditswe: Tuesday 24, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi bavukana banditse izina rikomeye mu mukino wa Volleyball, Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina ubabyara yitabye Imana.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ni bwo haje iyi nkuru y’incamugongo ko aba bavandimwe umubyeyi wa bo bari basigaranye ari we nyina ubabyara yitabye Imana.

Nta makuru menshi aramenyekana ku rupfu rwe uretse kuba yari amaze iminsi arwaye ndetse uburwayi bukaba ari bwo bwamuhitanye.

Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick banditse izina mu mukino wa Volleyball aho ubu bombi bakinira Gisagara VC, gusa Flavier akina anatoza (player-coach).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa