skol
fortebet

Abakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda 2022 bavuze uko bakiriye Muheto nk’umukobwa wabahize[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2021 Ingabire Grace yavuze ko yishimiye Muheto nk’umukobwa umusimbuye akaba abihuza nabamwe mubakobwa bari bahatanye bemeza ko bamubonagamo ubushobozi ndetse ikamba yari arikwiye.

Sponsored Ad

Miss Ingabire Grace kimwe n’abandi bakobwa barimo abegukanye amakamba atandukanye bagaragaje ko banyuzwe no kuba Muheto ari we wegukanye ikamba ndetse bamwizeza ubufasha bushoboka mu gihe yaba abukeneye.

Yaba Ingabire Grace, Bahari Ruth wegukanye ikamba ry’uwatinyutse kwigisha bagenzi be ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Saro Amanda wegukanye iry’uhiga abandi mu kugira impano na Keza Maolithia wabaye Igisonga cya mbere babigarutseho mu kiganiro cyihariye bagiranye na IGIHE nyuma y’ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2022.

Ingabire Grace avuga kuri Muheto wamusimbuye yagize ati “Nishimye cyane arashoboye mu buryo bwose bushoboka gusa n’abandi bose bari bashoboye. Icyo namubwira ni ugushyiraho umuhate wo kugera ku nzozi ze kandi yiragize Imana izamube hafi muri uru rugendo.”

Bahari Ruth wegukanye ikamba ry’uwatinyutse kwigisha bagenzi be ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yavuze ko anyuzwe ndetse yishimiye uko irushanwa ryagenze.

Uyu mukobwa yabwiye Miss Muheto ko akwiye gukora cyane, amwizeza ko igihe cyose azakenerera ubufasha bwabo bahari ngo bamushyigikire.

Ibi abihuriyeho na Saro Amanda wegukanye ikamba rya Miss Talent, wagize ati “Mu bakobwa 18 twari kumwe nabonaga buri wese aberewe n’ikamba, Miss Muheto rero namwifuriza amahirwe masa kandi tuzamuba hafi uko azadukenera kose.”

Keza Maolithia wabaye Igisonga cya mbere yavuze ko yishimiye bikomeye Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda.

Ati “Muheto ndamwishimiye nk’inshuti yanjye, namubonaga nk’ukwiye ikamba riramubereye pe. Divine yari mwiza kandi yari akwiye ikamba kuturusha twese. Icyo namubwira ni amahirwe masa, azakore ibintu bibereye igihugu kandi ntazahinduke.”

Miss Ingabire Grace yavuze ko yishimiye Muheto aagira n’ubutumwa amugenera

Uwabaye igisonga cya mbere Keza Maolithia nawe yahamije ko ubushobozi n’ubwiza yabibonagamo Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba.

Saro Amanda wegukanye ikamba rya Miss Tallent yavuze ko yishimiye Muheto kandi biteguye kumushyigikira aho azabakenera hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa