skol

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda bahawe ikizamini cyo kubazwa ku byerekeye umuco nyarwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Mbere y’uko umukobwa wa 3 asezererwa,abakobwa 18 basigaye mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda bahawe ikizamini cyo kubazwa ku ruhare rw’ubugeni n’umuco mu kubaka igihugu.

Umwalimu muri Kaminuza, witwa Nyirishema Célestin niwe watanze isuzuma aho yagendaga ahamagara umukobwa umwe umwe akinjira mu cyumba cyo kubarizwamo,akamuha amanota bitewe n’uko yasubije.

Iki kizamini kirafasha abakobwa 11 gukomeza kuguma mu mwiherero wa Miss Rwanda, bakurikirwe na batanu batowe cyane kuri SMS hanyuma umwe atorwe na bagenzi be, mu gihe usigaye ahita asezererwa akurikire Igihozo Darine waraye asezerewe mu irushanwa na Higiro Joally wamubanjirije.

Nk’uko bisanzwe abakobwa bose uko ari 18 bakoze iki kizamini bamaze gupakira ibikapu byabo kugira ngo usezererwa afate inzira igana iwabo byihuse.

Uyu munsi harasezererwa umukobwa wa 3

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa