skol

Abakobwa bahawe rugari muri Miss Rwanda 2017

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, nibwo hatangiye igikorwa cyo kwiyandikisha mu bashaka guhatanira kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Tariki ya 14 Mutarama 2017 nibwo hazatangira amajonjoro y’ibanze(Auditions) yo kuzenguruka mu ntara enye zigize igihugu n’umujyi wa Kigali hashakishwa Nyampinga uzasimbura Miss Mutesi Jolly umaranye iri kamba umwaka wose. Miss Rwanda ya 2017 igarukanye ibishya gusa nk’uko bigaragara ku rukuta rwabo. Bimwe mu (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, nibwo hatangiye igikorwa cyo kwiyandikisha mu bashaka guhatanira kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Tariki ya 14 Mutarama 2017 nibwo hazatangira amajonjoro y’ibanze(Auditions) yo kuzenguruka mu ntara enye zigize igihugu n’umujyi wa Kigali hashakishwa Nyampinga uzasimbura Miss Mutesi Jolly umaranye iri kamba umwaka wose.

Ibirango bya Miss Rwanda byahindutse....

Miss Rwanda ya 2017 igarukanye ibishya gusa nk’uko bigaragara ku rukuta rwabo. Bimwe mu byahindutse ni Logo bajya bakoresha aho kuri ubu hariho imitwe y’abakobwa batatu bakurikiranye bambaye ikamba n’urunigi mu ijosi. Munsi ya buri umwe hagiye hari ijambo rijyanye n’intego n’icyerekezo cya Miss Rwanda. Aya magambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza ni: Ubwiza(Beauty), Ubwonko/Ubwenge(Brain), n’Umuco(Culture).

Kwiyandisha unyura ku rubuga rwa Miss Rwanda ubundi ukabanza ukareba ibisabwa kugirango uzemererwa guhatana, birimo imyaka, uburebure, ibiro upima, aho ugejeje amashuri n’ibindi.

Amajonjoro yibanze azatangirira mu ntara y’Uburengerazuba. Igikorwa kizabera i Rubavu muri Belvedere hotel kuva isaa munani zo ku wa 14/01/2017.Kuwa 15/01/2016 amajonjora azakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru, igikorwa kizabera i Musanze muri La Palme hotel.

Tariki ya 21/01/2017, igikorwa kizaba kigeze mu Ntara y’Amajyepfo aho bizabera i Huye muri Credo hotel. Umunsi ukurikiyeho, tariki ya 22/01/2017 ikipe ya Miss Rwanda 2017 izaba igeze mu Ntara y’Uburasirazuba, aho abakobwa bazahurira i Kayonza muri Silent Hill Hotel.

Ku wa 28/01/2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, naho kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Akobwa basaga 25 bazaba batoranijwe muri buri Ntara n’umujyi wa Kigali, bivuze ko buri ntara izahagararirwa n’abakobwa 5, ari nabo bazahurizwa hamwe muri ‘Mini-camp’.

Nyuma y’aho hazakorwa amajonjora yo gusezerera 10 hasigare 15 ba mbere ari nabo bazahita bajyana mu mwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri, ubundi bagahurira kuri final, hakamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Prince Kid utegura Miss Rwanda yabajijwe n’umunyamakuru wa Umuryango.rw impamvu nyakuri yatumye bahindura logo (Ikirango) ya Miss Rwanda. Yavuze ko iyo umuntu akora buri gihe aba yifuza gukora ibyiza kurushaho.

Abajijwe ku kibazo cy’umukobwa udashobora kubona Murandasi (Internet) yo kwiyandikisha, Prince Kid yavuze ko umukobwa bitazakundira ashobora kuzegera ahazaba hari kubera amajonjora akiyandikisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa