skol
fortebet

Abakubise nyiri Neptunez Band batawe muri yombi na RIB

Yanditswe: Friday 08, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasore bagaragaye bakubita nyiri Neptunez Band mu buryo bwa kinyamanswa batawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko uyu mugabo yitabarije n’amashusho yagaragaye akubitirwa mu muhanda.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 2022 ni bwo RIB yemeje ko yataye muri yombi aba basore baherutse kugaragara bakubita umugabo witwa Enoch Aaron (amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga) uyu akaba azwi nka nyiri Neptunez Band.

Neptunez Band ni itsinda riri mu akomeye mu gucuranga mu buryo bwa Live mu Rwanda, by’umwihariko rizwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Nyuma y’iminsi ine akubitiwe mu muhanda hagati, uyu mugabo ubusanzwe udakunze kugaragara mu itangazamakuru yashyize ubutumwa butabaza ku mbuga nkoranyambaga asaba ubutabera.

Mu butumwa yatambukije yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, uyu mugabo yasabaga RIB na Polisi y’Igihugu kugerageza agahabwa ubutabera nyuma yo gukorerwa urugomo n’abasore babiri bamukubitiye mu muhanda nk’abica inzoka.

Amakuru y’izewe twakuye ku Igihe n’uko umwe mubaganiriye n’iki kinyamakuru uzi neza uko byagenze iryo joro yagize ati"Aba basore baraje bakubita icupa ku modoka ye igenda, ubwo yasohokaga agiye kubaza impamvu yabyo, abo basore bahise bamwadukira baramukubita ku buryo bukomeye.”Amakuru ahari avuga ko uru rugome rwabereye Kigali ku Irebero

Abazi neza aba basore bavuze ko aba basore atari ubwa mbere bagaragayeho urugomo nk’uru bakubita abantu umwe mubabazi neza yanavuze ko aba bombi baherutse kwirukaanwa mu Gihugu cya Canada kubera urugomo.

Abakomeje gutanga ubuhamya batanze ingero nyinshi z’abantu bakubiswe n’aba basore bakabakomeretsa bikomeye ariko ntibakurikiranwe, banavuga ko aba basore ibi byose babikora bitwaje ko ari abana bo mubakire bakumva ntawabavuga.

Enoch Aaron yitabarije asaba kurenganurwa abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa