skol
fortebet

Esther na Ezekiel begukanye East Africa’s Got Talent muri 2019 bari mugahinda

Yanditswe: Monday 01, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abavandimwe 2 bo muri Uganda Esther na Ezekiyeli Mutesasira begukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent muri 2019, bari kurira ayo kwarika nyuma yo kuba bagiye kumara imyaka ibiri batarahabwa igihembo cy’Amadolari ibihumbi $50 batsindiye.

Sponsored Ad

East Africa’s Got Talent ni irushwana rihuza ibihugu bitandukanye byo mu Karere birimo; Rwanda, Burundi, Uganga na Kenya rikibanda ku banyempano batangaje haba mu kuririmba, mu gusetsa, ubugenge n’ibindi. Ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere mu maka wa 2019 nibwo itsinda Esther &Ezekiel ryo muri Uganda ryahigitse abandi maze rigenerwa igihembo nko guteza imbere impano yabo.

Abavandimwe bo muri Uganda Esther na Ezekiyeli Mutesasira, batsindiye igihembo cya East Africa’s Got Talent 2019 barinubira ko batarabona igihembo basezerayijwe kigana n’ibihumbi $50.

Aba bana babinyujije ku rukuta rwabo rwa Facebook, babanje gushimira ababatoye, bati, “Nimwe mwadutoye, twari twaratakaje ibyiringiro ariko ku bw’ubuntu bw’Imana twegukanye irushanwa rya East Africa’s Got Talent.”

Nyuma yo gushimira ababatoye muri iri rushanwa, baboneyeho kubibutsa ko amafaranga bari baremerewe, imyaka ibaye ibiri batarayabona.

Bati “Kugeza uyu munsi ntabwo turabona amafaranga twatsindiye nk’igihembo, birababaje kumara imyaka ibiri dutegereje.”

Igitangaje ni uko aba bana Esther & Ezekiel kuva icyo gihe batazi uko byagenze n’aho amafaranga bahembwe yarengeye. Ibi bibabaza abantu batandukanye kuba iri rushanwa ryarabayemo uburiganya bukomeye, ibyatumye umuririmbyi Eddy Kenzo ababara cyane agatunga agatoki abategura irushanwa aho abashinja kurya ruswa. Eddy Kenzo ati: “Tugomba kubisangiza ahantu hose ukuntu isi irimo ruswa. Birababaje cyane. ”


Umunyarwenya Anne Kansiime nawe yunze mu rya Eddy Kenzo, ashinja abateguye iri rushanwa kutaba inyangamugayo no kwangiza intumbero y’abahanzi bafite icyizere. Yagize ati: "Ntabwo byemewe ukuntu abantu bacu badashishoza kandi batitonda. Ibi birababaje cyane, biraca intege cyane kandi bitesha umutwe. Rimwe na rimwe, ibyiringiro gusa ni uko buri wese amaherezo abona ibazaba kuri bo (Abatsindiye East Africa’s Got Talent) mwishyure #EzekiyeliAndEstherMutesasira. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa