Mu ruganda rw’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri Hip-Hop na R&B, hari bamwe mu bahanzi batavugwaho gusa ibikorwa byabo bya muzika ahubwo bakanakurura impaka kubera umubare munini w’abana bafite. Benshi muri bo babyaranye n’abagore batandukanye mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwabo, ibintu byatumye amazina yabo akomeza kuvugwa mu itangazamakuru.
Jay Fizzle
Jay Fizzle, umwe mu baraperi bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba abarizwa muri Paper Route Empire, akunze kuvugwa nk’umwe mu bahanzi bafite abana benshi cyane. Amakuru atandukanye agaragaza ko yaba afite abana bagera kuri 22, benshi muri bo bakaba baravutse mu miryango itandukanye.
DMX
Nyakwigendera DMX yari umwe mu baraperi bafite izina rikomeye muri Hip-Hop. Mu buzima bwe yasize yibarutse abana 15. Bamwe muri abo bana yababyaranye n’umugore we, mu gihe abandi yababyaranye n’abagore batandukanye. DMX yitabye Imana ku wa 9 Mata 2021 afite imyaka 50.
Ol’ Dirty Bastard
Ol’ Dirty Bastard, wamamaye cyane nk’umwe mu banyamuryango b’itsinda rya Wu-Tang Clan, na we ari mu bahanzi bagize umuryango mugari. Mbere yo kwitaba Imana mu mwaka wa 2004, yari amaze kubyara abana 13.
Nick Cannon
Nick Cannon uzwi nk’umunyamakuru, umukinnyi wa filime ndetse n’umuhanzi muri Amerika, ni umwe mu byamamare bikunze kuvugwa cyane kubera umubare w’abana afite. Yabyaye abana 12 hamwe n’abagore batandukanye, barimo n’umuhanzikazi Mariah Carey, bahoze babana nk’umugabo n’umugore.
YoungBoy Never Broke Again
Nubwo akiri mu kigero cy’abahanzi bakiri bato, YoungBoy Never Broke Again amaze kwandika amateka ye muri Hip-Hop. Uretse umuziki, yanamenyekanye kubera kugira abana benshi. Raporo zitandukanye zigaragaza ko afite abana 12 yabyaranye n’abagore batandukanye.
Nubwo umubare munini w’abana ari ikintu gituma aba bahanzi bavugwa cyane mu bitangazamakuru, benshi muri bo bavuga ko inshingano zo kurera no kwita ku bana babo ari zo ziza ku isonga mu buzima bwabo. Ibi bigaragaza ko ubwamamare n’ubuzima bwite bikomeza kugendana, bigatuma ibikorwa byabo ndetse n’imiryango yabo bikomeza gukurikirwa n’abatari bake ku isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *