skol
fortebet

Abana ba Zari bafashwe n’ikiniga ubwo bari basuye igituro cya Se

Yanditswe: Friday 17, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abana b’abahungu Zari yabyaranye na Semwaga Ivan witabye Imana muri 2017 bageze ku gituro cya Se kwifata birabananira basuka amarira.

Sponsored Ad

Ni mu mashusho Zari yasangije abamukurikira ku mbugankoranyambaga akoresha aho aba bahungu uko ari batatu bagaragara kwihangana byabananiye bari kurira ayaherekeresha ubutumwa bugirabuti""biraza kumera neza bahungu banjye."

Semwaga wahoze ari umugabo wa Zari yitabye Imana 2017 azize impanuka .Yari yarabyaranye na Zari abana batatu b’abahungu icyakora bari baratandukanye kuko yitabye Imana batakibana.

Nyuma y’uko batandukanye Zari yaje gukundana na Diamond ndetse banabanaho munzu nk’umugore n’umugabo banabyarana abana babiri umukobwa n’umuhungu baje biyongera ku bahungu batatu yari afite kuri ubu akaba ari umubyeyi w’abana batanu.

Urukundo rwa Zari na Diamond narwo rwaje kuzamo agatotse ndetse bahitamo no gutandukana icyakora bafatanya inshingano zo kurera abana.

Kuri ubu Zari utuye muri Africa y’Epfo ari mu rukundo n’umusore witwa Shakib bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru n’inkoranyambaga kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo cyane ko bivugwa ko Zari arusha uyu musore imyaka irenga icumi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa