skol

Abana bo muri ‘Moriox kids’ bakoreye igitaramo muri Arménie

Yanditswe: Monday 15, Sep 2025

featured-image

Nyuma y’ukwezi kurenga bari bamaze muri Arménie, abana bo muri ‘Moriox kids’ mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri 2025, bahakoreye igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Nk’uko babisangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, abana bo muri ‘Moriox kids’ basusurukije abitabiriye iki gitaramo mu mbyino zinyuranye.

Imbyino z’aba bana zari zigabanyijemo ibice binyuranye birimo aho bibanze ku ndirimbo n’imbyino z’abanya- Arménie ndetse n’imbyino z’abahanzi bafite amazina akomeye ku Isi.

Iki sicyo gitaramo cya mbere aba bana bari bakoreye muri Arménie cyane ko muri Kanama 2025 bataramanye na Avo Adamyan uri mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu.

Moriox Kids ni umuryango umaze imyaka itatu n’igice. Kuri ubu ufasha abana 30 baturuka mu miryango itifashije barimo abari baravuye mu ishuri cyangwa abigaga bagorwa no kubona ibyangombwa nkenerwa.

Aba bana biganjemo abafite impano zo kubyina, bazifashisha mu gususurutsa ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gushakisha ubufasha.

Bakunze kwiyambazwa n’abahanzi banyuranye mu kwamamaza ibihangano byabo bakanitabira ibirori binyuranye, ari na ho bakura ubushobozi bubafasha kwiyishyurira iby’ingenzi mu buzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa