skol
fortebet

Abantu 10 barashwe ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo ya French Montana

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hashize iminsi ibiri French Montana asimbutse urupfu nyuma y’uko ku wa 5 Mutarama 2023 ubwo yafatiraga amashusho y’indirimbo ye mu mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, humvikanye amasasu yakomerekeje abarenga icumi we ararusimbuka.

Sponsored Ad

TMZ yatangaje ko yabonye amakuru y’uko aho French Montana yafatiraga amashusho muri restaurant havugiye amasasu, agakomeretsa abantu barenga icumi.

Ntibiramenyekana niba abarashe bashakaga kwivugana French Montana, gusa umwe mu bakozi b’iyi restaurant yavuze ko abashinzwe kurinda uyu muhanzi we bahamukuye ari muzima kandi atigeze akomereka.

Ntabwo haramenyekana uwihishe inyuma y’iraswa ry’aya masasu cyane ko nta n’umwe uratabwa muri yombi nyuma y’uko amasasu avuze.

Karim Kharbouch wamenyekanye nka French Montana yavukiye muri Maroc ariko ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umuhanzi watangiye umuziki mu 2002 aho kugeza ubu ari mu bakomeye mu bakora injyana ya Hip Hop ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa