Abantu bongeye kwemererwa koga mu Mugezi wa Seine nyuma y’imyaka 100
Yanditswe: Sunday 06, Jul 2025
Umugezi wa Seine wo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa wongeye kwemererwa kwakira abantu bifuza koga, biba inshuro ya mbere kuva mu 1923 nyuma yo guhagarikwa imyaka 100.
Iki gikorwa cyo kongera kureka abantu bakogera mu Mugezi wa Seine cyabaye nyuma y’umwaka Umujyi wa Paris wakiriye Imikino Olempike aho hari imikino yitabaje amazi y’uyu mugezi irimo iyo koga mu mazi magari na Triathlon.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga, guhera saa Mbiri za mu gitondo, abantu barenga 10 ni bo babimburiye abandi koga mu Mugezi wa Seine.
Ahantu hatatu ni ho hatoranyijwe abantu bashobora kogera muri uyu mugezi, harimo hafi y’Umunara wa Eiffel, hafi ya Cathédrale ya Notre Dame no mu Burasirazuba bwa Paris.
Aho abantu bogera hubatswe ibyumba bashobora guhinduriramo imyambaro n’ubwogero, hanashyirwa ibikoresho bifasha abantu basohokeye ku mucanga bishobora kwifashishwa n’abagera kuri 300.
Kugeza ku mpera za Kanama, ahantu hatatu ho kogera hazaba ari ubuntu ku gihe cyagenwe, ku bari hagati y’imyaka 10 na 14. Hashyizweho kandi abazajya bafasha abashaka koga.
Mu 1988 ni bwo byari biteganyijwe ko uyu mugezi ushobora gukomorerwa ariko uwari Meya wa Paris, Jacques Chirac, wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma, asaba ko bitakorwa.
Umugezi wa Seine ntiwifashishwaga n’abashaka koga kubera imyanda myinshi yabaga mu mazi yawo ku buryo yari gutera indwara abantu.
Mbere y’Imikino Olempike ya Paris, arenga miliyari 1,6$ yashowe mu gusukura amazi y’uyu mugezi kugira ngo uzifashishwe muri siporo zitandukanye.
Muri Nyakanga umwaka ushize, Meya wa Paris, Anne Hidalgo n’abandi bari bagize komite itegura Imikino Olempike, bagiye muri uyu mugezi mu kugaragaza ko amazi yawo ari meza ku buryo abantu bayogamo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *