Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yatangiye igikorwa cyo gucyura abaturage bayo bari muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyigaragambyo n’ibikorwa by’urugomo byibasira abimukira bikomeje guteza umutekano muke muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Kenya bwemeje ko abaturage 86 ari bo bamaze gutegurirwa gutaha, mu rwego rwo kubarinda ingaruka z’iyo myigaragambyo imaze gukwirakwira mu duce dutandukanye twa Afurika y’Epfo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Abanyakenya baba mu mahanga, Roseline Njogu, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona amakuru agaragaza ko benshi mu Banyakenya bari bafite impungenge z’umutekano, bamwe bakaba barahungiye kuri Ambasade ya Kenya i Pretoria bashaka ubufasha.
Yasobanuye ko icyiciro cya mbere kigizwe n’abaturage 26 cyamaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, mu gihe gahunda yo gutaha kw’abasigaye ikomeje gutunganywa.
Nk’uko ubuyobozi bwa Kenya bubitangaza, abaturage barenga 200 bahungiye kuri Ambasade yabo i Pretoria, aho bari gukurikiranwa no guhabwa ubufasha mu gihe hagitegurwa uko bose bazacyurwa mu byiciro bitandukanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi yasabye Abanyakenya bose bagituye muri Afurika y’Epfo gukomeza kwitwararika, gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano z’icyo gihugu no gukomeza kugirana umubano wa hafi na Ambasade ya Kenya kugira ngo babone ubufasha igihe bibaye ngombwa.
Iyi myigaragambyo yongeye kugaragaza ikibazo kimaze igihe muri Afurika y’Epfo cy’urwango n’ihohoterwa bikorerwa abanyamahanga, kizwi nka xenophobia. Abimukira, cyane cyane abaturuka mu bindi bihugu bya Afurika, bakunze gushinjwa gufata imirimo n’amahirwe y’ubucuruzi by’abaturage b’icyo gihugu.
Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo gishingiye ku rwego rwo hejuru rw’ubushomeri, ubukene n’ubusumbane mu mibereho bikomeje kuranga Afurika y’Epfo, hamwe n’ingaruka z’amateka ya apartheid zigikomeje kugira uruhare mu mibereho y’abaturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *