skol
fortebet

Abanyamakuru babiri Bienvenue Redemptus na Mbabazi Fiona basezeye RBA

Yanditswe: Tuesday 02, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamakuru babiri bari bakunzwe kuri RBA Mbabazi Fiona na Bienvenue Redemptus basezeye nyuma y’igihe kinini bakorera iki kigo cy’Igihugu y’Itangazamakuru.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 1 Ugushyingo 2021 mu masaha y’umugoroba, nibwo Fiona Mbabazi yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko yashyize akadomo ku rugendo rwe rw’itangazamakuru yari amazemo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Uyu munyamakuru yavuze ko imyaka 11 ishize ari mu itangazamakuru, kandi ko ari urugendo rw’urwibutso. Avuga ko igihe kigeze kugira ngo afate ikiruhuko ‘mvumbure ibindi bishya’.

Mu magambo ye yagize ati “Yari ibaye imyaka 11 nkora umwuga nkunda, ariko ni igihe cyo gufata akaruhuko nkajya mu bindi bishya. Ndashimira abayobozi banjye banyizeye bakamfasha gutera imbere. Ndashimira abo twakoranye batumye mba uwo ndi we uyu munsi, n’abagiye bankurikira batahwemye kunyereka urukundo.”

Ashima Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Arthur Asiime ndetse n’Umuyobozi wungirije w’iki kigo, Madame Uwanyiligira bamuteye imbaraga, bamugira inama kandi baramwumva muri uru rugendo.

Uyu mugore yashimye abanyamakuru bagenzi be bamufashije ‘kuba uwo ari we uyu munsi’, ashimira abakurikiranaga ibiganiro n’amakuru yakoraga bamushyigikira mu rugendo rwose yari amaze kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Yavuze ko “RBA izakomeza kuba mu rugo ariko ubu niteguye kwaguka, kwiga no kureba icyo iy’isi y’indi itanga.”

Mbabazi yasezeye muri RBA mu gihe hari amakuru yizewe ahamya ko na Bienvenue Redemptus wari umenyerewe mu kuvuga amakuru mu Kinyarwanda nawe yasezeye, bose bivugwa ko babonye indi mirimo mu bindi bigo.

Ibitekerezo

  • Ngo bagiye kuba ba mayor’s.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa