skol
fortebet

Abanyarwenya barimo Crapton Kibonge bizihije umunsi w’Irayidi mu buryo butangaje(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyarwenya bakunzwe hano mu Rwanda barimo Crapton Kibonke, Rusine bakunze gukinana n’abandi batandukanye bizihije umunsi mukuri w’aba Islam wo gusoza igisibo bamazemo iminsi mu buryo butangaje.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2022 abanyamuryango b’Idini rya Islam barasoza igisibo bari bamazemo ukwezi,aba Islam usanga bategura ibirori bakishimana bo ubwabo ndetse n’inshuti zabo muri rusange bishimira ko basoje Igisibo amahoro ndetse banasaba Imana ngo yakire ubusabe bwabo muri iyo minsi baba bamaze.

Ni iminsi irangwa n’ibikorwa bitandukanye by’urukundo aho usanga bagira kwigomwa bagafasha abatishoboye mu biribwa ndetse nibindi bishobora kubashyigikira mu buzima bwa buri munsi.

Ku mbugankoranyambaga abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye uyu munsi ndetse n’abatari aba Islam amafoto yabo ari gucicikana bambaye mu buryo butandukanye bubagaragaza nkaba Islam.

Ni umunsi ukundwa nabenshi aho usanga mu mvugo z’urwenya bavuga ko ari umunsi w’umuceri.

Abanyarwenya batandukanye barimo Crapton Kibonke umaze kwigarurira imitima ya benshi, Rusine bafite Filime y’uruhererekane bahuriramo,Nimu Roger nabandi bakomeje gusangiza abakunzi babo uko barimo kwizihiza uyu munsi.

Ni amashusho akomeje gusetsa benshi bitewe n’uburyo akozemo bigaragara ko bambaye nka aba Islam bahinduye n’amazina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa