Abari mu ngabo za Isiraheli banyuzwe n’ubwuzu n’urugwiro by’Abanyarwanda
Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025
Itsinda ry’abasirikare bahoze mu ngabo za Isiraheli bamugariye ku rugamba bari bamaze Icyumweru mu ruzinduko mu Rwanda, bagaragaje u Rwanda ko ari igihugu cyiza kandi gikomeje gutera imbere bashimara urugwiro n’ubwuzu Abanyarwanda babagaragaje.
Ibi bigarutseho ku wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025 nyuma yo gukina umukino wa gicuti wa Basketball y’abafite ubumuga ‘Wheelchair Basketball’’ wahuje na bagenzi babo bo mu Rwanda bamugariye ku rugamba wabereye muri Gynamsium NPC i Remera
Ni umukino warangiye warangiye ikipe ya Israel itsinze iy’u Rwanda amanota 42-24.
Ni umukino witabiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Rwivanga Ronald n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe.
Umutoza wabahoze mu Ngabo za Israel, Serif Dror yavuze ko bishimiye kuza mu Rwanda kandi ari igihugu kiri gutera imbere cyane, bashima ko babonye umwanya wo kwidagadura bari kumwe n’abari mu ngabo z’u Rwanda.
Ati” Mbere na mbere u Rwanda n’igihugu cyiza cyane, abaturage twahuye bose ni abanyarugwiro ubona bashishikajwe no gufatanya buje urukundo rwinshi bigaragara ko ku maso batwakiriye nk’aho turi mu rugo. Mu byukuri twiyumvagamo ikaze n’ubuvandimwe hagati yacu n’abanyarwanda.
Ndashimira buri wese wadufashije kugira icyumweru cyiza cyuzuye urukundo n’amahoro. Twabonye u Rwanda ari rwiza rutoshye rufite ibimera byinshi n’ibindi byiza.
Basigiye ubunararibonye ikipe y’abafite b’umuga bahoze mu ngabo z’u Rwanda
Karangirwa Jules umwe mu bagize ikipe y’abahoze mu Ngabo z’u Rwanda, yagaragaje ko iyi mikino ibarinda kwiguga no kudaheranwa n’agahinda kuko kuko babona ko igihugu kibatekereza.
Yagize ati : “Iyi mikino iradufasha cyane nubwo dufite ubumuga ituma twumvako dushoboye ntiduheranwe n’agahinda. Turashima ubuyobozi ko ibikorwa remezo nk’ibi babizanye kuko badutecyerejeho ndetse na Minisitiri y’ingabo yatubaye hafi kugira ngo dutegure ikipe yacu.
Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), Bizimana Dominique yagaragaje ko imikino ibiri bakina naba bahoze mu Ngabo za Israel bari bayungukiyemo.
Ati: “Icya mbere iyi mikino yafashije abakinnyi bacu gutinyuka ndetse byaduhaye ishusho ko mu mikino imbere tuzitwara neza.
Icya kabiri hari amakosa twabonye, iyo tuba dufite imiyitozo ihagije ntabwo twari gutsindwa kuko twagerageje gutera mu gukangara ariko biranga naho abandi batsindaga bitabagoye, ayo ni amasomo ko dukwiye’’
Uyu muyobozi yakomeje avuga ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda bagiye gufashwa mu guhugura abatoza babo hagamijwe gukomeza guteza imbere uyu mukino.
Ati :Bafite ubumenyi muri uyu mukino wa Baskteball, bagiye kujya bohereza abatoza mu Rwanda bazadufasha gutanga amahugurwa. Ikindi biyemeje kudutera inkunga y’ibikoresho birimo imyambaro n’amagare kuko ayo dukoresha atari ayababigize umwuga’’.
Mu cyumweru iri tsinda ry’abahoze ari abasirikare ba Israel bari bamaze mu Rwanda bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Karere ka Musanze ndetse n’indi mikino itandukanye.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *