skol
fortebet

Abarimo Coach Gael bagabiye The Ben (Amafoto)

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 15, Sep 2025

Abarimo Coach Gael bagabiye The Ben (Amafoto)

Sponsored Ad

skol

Inka ni ikimenyetso cy’umubano mu bantu; abahanye inka baba bahanye igihango, kuko baba babaye umuryango umwe. Coach Gael yongeye gushimangira ubuvandimwe bwe na The Ben aramugabira.

Ibi byabereye mu rugo rwa The Ben i Rebero mu ijoro ryo ku wa 13 Nzeri 2025, ubwo yakiraga inshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kubereka imfura ye yari yageze mu Rwanda.

The Ben na Uwicyeza Pamella babyariye mu Bubiligi, ari naho umwana wabo yari amaze igihe mbere y’uko ataha mu Rwanda mu minsi ishize bakamwereka inshuti n’abavandimwe mu ijoro ryo ku wa 13 Nzeri 2025.

Muri ibi birori bamwe mu bari batumiwe bagiye bafata ijambo bagabiye The Ben.

Mu bagabiye The Ben harimo Coach Gael bigeze kumara igihe batarebana neza, Platin, Clement Ishimwe, Kabanda Jado (umuyobozi w’ikinyamakuru Isibo), Tom Close na Prophete Joshua.

Ibi bisobanuye ko ibi birori byasize The Ben agabiwe inka eshanu benshi bahamyaga ko arizo kuzakamira uyu mwana yibarutse.

Kugabira The Ben kwa Coach Gael gushimangira ukwiyunga kwabo, igikorwa bakoze muri Kanama 2024, icyo gihe bakaba barashyiraga akadomo ku myaka igera kuri itatu yari ishize barebana ay’ingwe.

Amakuru yari ahari yahamyaga ko aba bagabo bapfaga amafaranga Coach Gael yaba yarashoye mu mushinga w’indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond.

Uretse aba bagabiye The Ben, ibi birori byitabiriwe n’inshuti za The Ben ziganjemo izo mu myidagaduro nka Israel Mbonyi, David Bayingana, K8 Kavuyo, Shemi, Sherrie Silver, Ruti Joel, Jado Castar, Uncle Austin, Kevin Kade, Massamba Intore nabandi banyuranye.

Uwicyeza Pamella wabyariye mu bitaro bya ‘Edith Cavell’ mu Bubiligi yagiye kwa muganga agiye kwipimisha akigerayo, abaganga babona yenda kwibaruka bahita bamugumana kugeza abyaye neza. Umwana wa The Ben na Uwicyeza Pamella bamwise Icyeza Luna Ora Mugisha.

The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.

Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa