skol

Abarimo Rick Ross bashimiye Zari wongeye gutegura ibirori by’abambaye imyenda yera muri Uganda

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2022

featured-image

Ibyamamare bitandukanye birimo na Rick Ross byashimiye umuherwekazi Zari ukomoka muri Uganda wongeye kubategurita ibirori by’abambaye imyenda y’umweru (All-White party) byitabirwa n’ibyamamare bituruka mu bihugu bitandukanye.

Mu butumwa bw’amashusho, Rick Ross yanyujije kuri Instagram yashimiye Zari Hassan wongeye kugarura ibi birori byaherukaga i Kampala mu 2017.

Uyu muraperi uri mu bafite izina muri Amerika yagize ati “Ndabikunze cyane Zari, numvise ko hari ‘All White Party’ i Kampala ku wa 22 Ukuboza. Ibirori byawe bihora ari bigari. Njye n’umujyango wanjye hano turakwishimiye.”

Zari Hassan w’imyaka 42 avuga ko ibi birori bitandukanye n’ibindi byabaye mu myaka itanu ishize.

All-White party ni bimwe mu birori byitabirwaga n’abantu benshi muri Uganda, byakunze kurangwamo umubare munini w’ibyamamare bivuye mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika no hanze yawo.

Ibi birori byagaruwe na Zari Hassan bitegerejwemo bamwe mu bagaragaye muri filime ‘Young, Famous, and African stars’ n’abandi.

Abitabira ibi birori barimo Umunyafurika y’Epfo ukina filime, Khanyisile Mbau, Andile Ncube, Naked DJ, Kayleigh Schwark na Swanky Jerry bageze i Kampala ku wa Gatatu, tariki 21 Ukuboza 2022.

Ibi birori birangwamo inzoga z’ihenze z’amoko atandukanye birabera Motiv Hotel ahubatswe akabyiniro k’umunsi umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa