Abantu babiri barimo umunyamakuru Cassien Pizzo baregwa muri dosiye y’ikirego cyatanzwe na Dj Sonia ushinja abantu barindwi kumuharabika, bahawe imbabazi n’uyu muvangamiziki.
Mu minsi micye ishize uyu muvanamizigi Kayitesi Sonia uzwi nka Dj Sonia yari yatangaje ko amaze imyaka itatu yarimwe ubutabera ku karengane avuga ko yakorewe n’abantu biyemeje kumusebya no kumubuza amahwemo.
Uyu muvangamiziki wari wavuze ko yari yiyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya RIB, rugasa nk’aho rwongeye kumurangarana, yari aherutse kurushimira, avuga ko rwinjiye mu kibazo cye, ndetse ko rwari rwatangiye gukora iperereza.
Ni dosiye bivugwa ko yarezemo abantu barindwi, gusa abari batawe muri yombi ni abantu babiri; Umunyamakuru Nyabyenda Cassien uzwi nka Cassien Pizzo, nyiri YouTube Channel yitwa Max TV, ndetse n’undi uzwi nka Kazungu Kaboss ku mbuga nkoranyambaga.
Aba bari batawe muri yombi nyuma yuko hari ikiganiro gitambutse kuri Max TV, cyagarukaga kuri uyu muvangamiziki, ariko kikaba cyaraje gukurwaho.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda, avuga ko aba bantu babiri bombi bahawe imbabazi na Dj Sosina, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2026.
Kazungu Kaboss uzwi ku mbuga nkoranyambaga uri mu bari batawe muri yombi, yahamije ko yarekuwe, ndetse anaboneraho gushimira Dj Sonia. Yagize ati “Ndashimira DJ Sonia ku mbabazi yampaye.”
Nubwo aba babiri bari muri dosiye y’ikirego cyatanzwe na Dj Sonia bari batawe muri yombi, ni ikirego kivugwamo abantu barindwi bose hamwe, barimo n’abatari ku butaka bw’u Rwanda.
Dj Sonia kandi yari aherutse gushyira hanze ubutumwa bw’amajwi yohererejwe n’umuntu wavugaga ko ari kumuburira, kuko hari abantu bafite umugambi wo kumugirira nabi.
Muri iryo jwi, uvuga ko yahaga umuburo Dj Sonia, hari aho yagize ati “Wihangane ibintu bigiye kukubaho ntabwo ari ibintu byiza, […] ntabwo bari kukwifuriza ineza, hari abajene numvise, ubitondere, kandi bitewe n’umu DJ w’umukobwa ushaka kubishyura ngo baguhemukire.”
Icyo gihe kandi Dj Sonia yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko igihe kigeze ngo abantu bamuhe agahenge, kuko atumva ukuntu abantu bashaka kumuhemukira, barahereye kumusebya.
Yari yagize ati “Bigeze kuri uru rwego? Kumparabika ntabwo bihagije murashaka no kungirira nabi?
Uyu mukobwa ukora akazi ko kuvanga imiziki, yakomeje agira ati “Mwagiye munsiga icyasha izina ryange ngaceceka nkabyihorera kuko mu by’ukuri numvaga ko ntakwiye kubitakazaho imbara n’igihe cyange, ariko murabona aho bigeze ubu? Ntabwo nzatuma bikomeza. Birahagije.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *