skol

Abateguye igitaramo cya Gospel Stars Live cyatumiwemo Rose Muhando basabye amahirwe ya kabiri

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 10 May 2022

Abaherutse gutumira Rose Muhando mu Gitaramo n’igikorwa cya Gospel Stars Live cyabereye i Kigali kigasiga umwuka mubi mubari bakitabiriye basabye imbabazi ndetse bahamya ko biteguye gukosora ibitaragenze neza mu gihe bahabwa amahirwe ya kabiri.


Uyu muhanzikazi yari yatumiwe mu gitaramo cyabaye muri Werurwe 2022 cyari igitaramo cyo gusoza igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live.

Ni igitaramo cyari kitabiriwe n’abaramyi batandukanye ba hano mu Rwanda barimo Aline Gahongayire, Mbonyi ndetse n’abandi.

Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi twatumye bamwe bivumbura ndetse na nyuma gikurikizwa amagambo atandukanye atari meza kubera ibyakiranze, uretse kuba abari bitabiriye iki gitaramo baratunguwe n’ibyahabereye n’abahanzi bari kukiririmbamo bagaragaje ko nabo ibyabaye byose byabaye bishya kuri bo batunguwe nk’abandi bafana bose.

Ku wa 9 Gicurasi 2022, Nzizera Aimable uyobora sosiyete yatangije iki gikorwa, yasabye imbabazi ku makosa yabayemo, avuga ko bakwiriye amahirwe ya kabiri ibyanenzwe bigakosorwa

Yabwiye abanyamakuru ko ku nshuro ya kabiri y’iki gikorwa biyegereje Gahunzire Aristide kugira ngo abafashe kugitegura neza kurusha uko cyagenze bwa mbere.

Ahamya ko ubunararibonye bw’uyu musore mu myidagaduro y’u Rwanda, gutegura ibitaramo yizeye ko bizamufasha mu guhindura isura mbi Rwanda Gospel Stars Live ifite mu maso y’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda.

Aristide Gahunzire umenyerewe nk’Umujyanama w’abahanzi ndetse wanakoranye n’inzu za muzika zitandukanye nka The Mane na Kina Music, kuri ubu yamaze kwiyongera mu ikipe isanzwe itegura igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live.

Aristide Gahunzire udahakana ko iki gikorwa cyahuye n’ibibazo bitandukanye byatumye kitagenda neza nkuko byari biteganyijwe, yaboneye umwanya wo gusaba imbabazi abababajwe n’imigendekere itajyanye y’iri rushanwa.

Ati “Inshuro nyinshi iyo twicaranye, tuba tuganira ku kibazo cy’abantu batiteguye gushora amafaranga mu myidagaduro, none n’umwe ujemo ajye yakirizwa imijugujugu? Ntacyo igihe bitagenze neza abantu bafite uburenganzira bwo kubivugaho, ariko mureke tubihe amahirwe yandi turebe ko hari ibyahinduka.”

Rwanda Gospel Stars Live ni igikorwa cyo gufasha abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana guhura n’abakunzi babo, ndetse abakoze neza kurusha abandi bakabishimirwa.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibya Miss Rwanda bikomeje kuzamba !Umwe mubakobwa bitabiriye iri rushanwa...

Nyuma y’ifungwa ry’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ryateguraga...
19 May 2022 0

Sheebah Karungi agiye guhishura umuyobozi ashinja ko yamuhohoteye

Umuhanzikazi ukomoka mu Gihugu cya Uganda wamamaye nka Sheebah Karungi...
19 May 2022 0

Uburanga bw’abakobwa babiri bitabiriye Miss Rwanda bari guca ibintu i...

Bimenyerewe ko irushanwa rya Miss Rwanda ari irushanwa ritanga amahirwe...
19 May 2022 0

Kaze neza! Clarisse Karasira yongeye guhurira mu ndirimbo n’umugabo we baha...

Umuhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana gakondo uzwi nka...
18 May 2022 0

Ntibisanzwe: MC yaryoheje ibirori ahembwa kuryamana n’umugeni nyuma...

Umugabo ukora akazi k’ubushyushyarugamba mu birori (MC) yahishuye uburyo...
18 May 2022 0

Amafoto ya Judith wahoze ari umugore wa safi Madiba ari kumwe n’undi...

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba akomeje...
18 May 2022 0