Abavandimwe ba Michael Jackson bavuze ko yabasambanyije, basaba indishyi
Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026
Abavandimwe ba Michael Jackson witabye Imana mu 2009, bareze uyu muhanzi w’icyamamare, bagaragaza ko yabashoye mu busambanyi ubwo bari bakiri bato, bakifuza indishyi.
Abareze Michael Jackson ni Edward, Dominic, Marie-Nicole na Aldo Cascio.
People yatangaje ko mu kirego cyatanzwe ku wa 27 Gashyantare 2026 ifitiye kopi, kigaragaza ko Michael Jackson yifashishije ubutunzi bwe, ubwamamare, abakozi bari baziranye ndetse n’abajyanama be mu guhindurira aba bavandimwe imitekerereze no kubasambanya.
Bavuga ko ibyaha nk’ibi byakorwaga binyuze kuri se wakoraga muri hoteli ikomeye cyane Michael Jackson yasuraga cyane.
Baje kujya bahabwa impano n’uyu muhanzi bageraho bamugirira icyizere, urukundo n’amarangamutima.
Bavuga ko uyu muhanzi yabatandukanyaga n’abantu bakuru, akabaha ibisindisha n’ibiyobyabwenge akajya abereka amashusho y’urukozasoni ndetse akanabahohotera, yitwaje icyizere cya kivandimwe bamugiriye.
Iki kirego cy’amapaji 23 kirakomeza kiti “Michael Jackson yari mubi cyane, yari icyago ku bana, mu myaka irenga 10, yahaye ibiyobyabwenge abana, arabasambanya. Kuri bamwe byatangiye bafite nk’imyaka irindi cyangwa 10.”
Edward ashinja Michael Jackson, amushinja ko yamusambanyije mu ngendo zambukiranyaga ibihugu bakoranye. Yavuze yamusambanyije ubwo uyu muhanzi yasozaga ibitaramo bye bya “Dangerous World Tour” byazengurukaga isi.
Avuga ko ari na ko byagenze no mu ruzinduko rwabereye mu Busuwisi no mu Bwongereza aho babaga ndetse no kwa Michael Jackson iwe mu rugo ahitwa Neverland Ranch muri Leta ya California.
Dominic yavuze ko yahohotewe na Michael Jackson bari muri Florida, New Jersey, New York, u Bufaransa, Afurika y’Epfo, n’igihe uyu muhanzi yakoraga ibitaramo bye by’amateka “HIStory World Tour” yakoreye ahitwa Neverland Ranch.
Aldo we avuga ko yahohotewe na we bari ahitwa Neverland Ranch na New York, iwabo mu rugo ndetse n’ahandi henshi. Michael Jackson kandi aregwa kugerageza gusagarira umuvandimwe wabo Marie-Nicole bari i Bahrain.
Umunyamategeko Marty Singer ureberera imitungo ya Michael Jackson yagize ati "Uyu muryango warwaniriye cyane Michael Jackson wivuye inyuma mu gihe kirenze imyaka 25, bemeza ko ari umwere ku bijyanye n’imyitwarire itaboneye. Iki kirego gishya ni amayeri agaragara yo gushaka za miliyoni z’Amadolari avuye mu mutungo no mu bigo bya Michael [Jackson]”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *