skol

Abazahagararira u Bwongereza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare bateze indege ya RwandAir

Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025

featured-image

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yo gusiganwa ku magare, izahatana muri Shampiyona y’Isi ya 2025, yateze indege ya RwandAir iyikura i Londres, aho yitabiriye iri rushanwa rizabera i Kigali tariki 21-28 Nzeri 2025.

U Bwongereza buri mu bihugu bisaga 100 bizabira iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.

Bamwe mu bakinnyi bazabuhagararira bahagurutse i Londres kuri uyu wa Kane, aho bateze indege ya RwandAir mu rugendo rugana i Kigali.

Mu butumwa yashyizwe kuri rubuga rwa X, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yagize iti “Murakaza neza i Kigali! Muri iki gitondo twishimiye gutwara Ikipe y’Amagare y’u Bwongereza iva i Londres aho yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. Mudufashe kubifuriza amahirwe mu masiganwa ari imbere.”
Muri iri rushanwa rizabera i Kigali mu gihe cy’iminsi umunani, Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza izagendera ku bakinnyi barimo kabuhariwe Thomas Pidcock na Joseph Blackmore watwaye Tour du Rwanda ya 2024.

Abakinnyi b’u Bwongereza bazakina amasiganwa y’abagabo (Men Elite) ni Joe Blackmore, Mark Donovan, Oliver Knight, James Knox, Bjorn Koerdt, Oscar Onley, Tom Pidcock na Fred Wright.

Mu cyiciro cy’abagore basiganwa n’ibihe ku giti cyabo (Individual Time Trial), u Bwongereza buzifashisha Anna Henderson.

Callum Thornley yatoranyijwe nk’uzifashishwa n’iki gihugu mu gusiganwa mu bagabo batarengeje imyaka 23, mu gihe mu bagore ari Zoe Backstedt, Millie Couzens, Cat Ferguson, Flora Perkins, Eilidh Shaw na Imogen Wolff.

Mu cyiciro cy’abasiganwa bakiri bato harimo Max Hinds, Harry Hudson, Matthew Peace, Dylan Sage mu bahungu; Arabella Blackburn, Erin Boothman, Gabriella McHugh, Abi Miller na Mabli Phillips bazahatana mu bakobwa.

Ikipe y’u Bwongereza izakina Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali, yavuye i Londres iri mu ndege ya RwandAir

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa