skol
fortebet

Abeddy wakiniraga AS Kigali yateranye imitoma n’umugore we nyuma y’uko yerekeje muri Oman

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Biramahire Abeddy wakiniraga AS Kigali yateranye imitoma n’umugore we Kagame Vanessa nyuma y’uko yerekeje muri Oman buri umwe avuga ko agiye gukomererwa n’ubuzima cyane mu gihe bazaba batari kumwe.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, Biramahire Abeddy wakiniraga AS Kigali FC, yerekeje mu gihugu cya Oman aho bivugwa ko agiye gukinayo ndetse n’ikipe yamaze kuyibona.

Umugore w’uyu mukinnyi ari we Kagame Vanesa, abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yabwiye Abeddy ko kubaho atari hafi ye bizamugora, undi amusubizanya ubwuzu bwinshi.

Ati “Rukundo rwanjye siniyumvisha uko ubuzima buzaba bumeze uteri hafi yanjye.”

Biramahire yahise amusubizanya amagambo arimo urukundo. Ati “Urakoze mugore wanjye.”

Inshuti za hafiz a Abeddy zahamirije UMUSEKE ko uyu mukinnyi agiye gukina muri Oman atagiye mu igeragezwa. Ntabwo nyiri ubwite aragira icyo atatangaza kuri aya makuru ariko igihari ni uko yamaze kugera muri iki gihugu.

Uyu mukinnyi na Vanesa bamaze igihe bakundana, ndetse bafitanye umwana w’umuhungu w’imfura yabo yitwa Biramahire Ayman Janis utaruzuza umwaka.

Biramahire yakiniye amakipe arimo Police FC, AS Kigali FC, Mukura VS, Buildcon FC yo muri Zambia na Club Sfaxien yo muri Tunisia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa