skol
fortebet

Ibyamamare muri Sinema bitabiriye umugoroba wa nyuma wo kwizihiza ubuzima bwa Yanga(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022, habaye umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa Nkusi Thomas benshi bamenye nka Yanga, yanyuzemo mbere yo kwitaba Imana witabiriwe n’ibyamamare byiganjemo abo muri Sinema Nyarwanda.

Sponsored Ad

Ni igitaramo cyabereye mu rugo iwe aho yari atuye mu Bugesera, cyitabirwa n’abagize umuryango we, inshuti ndetse n’abafana be.

Muri iki gitaramo buri wese wafashe ijambo yashimiye Yanga nubwo bananyuzagamo bakagaragaza ko bababajwe no kumushimira atagihari.

Uwitwa Musafiri benshi bamenye nka Kadugara nk’uko Yanga yakundaga kumwita muri filimi yasobanuraga, yavuze ko nubwo yababajwe n’uko inshuti ye yitabye Imana ariko nibura yishimira ko yajyanye kwizera Imana.

Ati “Ndashaka muhagarare dushimire Imana ubuzima bwa Yanga kuko aburangije neza.”

Aimable Twahirwa wari uhagarariye Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco akaba ari nawe ushinzwe umuco muri iyi minisiteri, yavuze ko nabo bifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera.

Ati “Mpagaze hano mu izina rya Minisitiri w’Umuco n’urubyiruko kuko atabonetse, Yanga twe tumuzi nk’umuntu watangije ibyo gusobanura filimi kandi akabikora mu buryo bwiyubashye, nubwo yakundaga gutebya no gushyenga wasangaga yibanda ku ndangagaciro z’umunyarwanda.”

Ababanye na Yanga mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe muri Afurika y’Epfo ndetse banamurwaje, bahishuye uko uyu mugabo yitabye Imana akigerageza kubaganiriza.

Pasiteri John Mutama Kayigire avuga ku buzima bwa nyuma bwa Yanga, yagize ati “Yanga yapfuye neza, anezerewe yatuye ndetse atunganyijwe. Mu minsi itatu ya nyuma yahamagaye abantu benshi abasaba imbabazi bamwe babifata nk’imikino ariko yari akomeje. Abo atabashije no kubona yabatumyeho! Turahamya ko yagiye mu ijuru.”

Umugore wa Yanga yashimiye abaje kubafata mu mugongo no kwifatanya nawe, ati “Nishimiye kubashimira kuba mwahanganye n’iyi mvura mukaza hano kwifatanya natwe. Njye kuza muri uru rugo binyibutsa byinshi kuko mpafite urwibutso rwaho, gusa ndabashimira.”

Umubyeyi wa Yanga we yavuze ko yishimiye kuba umwana we yaritabye Imana asigaye akorera Imana.

Ati “Mpagaze aha nshima Imana kubera Yanga, iyamumpaye niyo yamwishubije. Ndashimira abantu bambaye hafi Imana yo mu ijuru ibahe umugisha.”

Muri iri joro Leta y’u Rwanda yongeye gushimirwa kuko yafashije umuryango wa Yanga kugira ngo umubiri we ugezwe mu Rwanda mu buryo bwihuse kuko yari yaguye muri Afurika y’Epfo kandi bigoye kumugeza i Kigali.

Biteganyijwe ko Yanga ashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa 29 Kanama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa