skol
fortebet

Abishe umuraperi XXX Tentacion bahamijwe icyaha nyuma y’imyaka 5 yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasore batatu bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuraperi Jahseh Dwayne Ricardo Onfroy wamenyekanye nka XXX Tentacion witabye Imana muri 2018 bahamijwe icyaha.

Sponsored Ad

Ni umwanzuro wafashwe Ku wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 n’rukiko rwo muri Leta ya Florida rwahamije icyaha aba basore batatu barimo Michael Boatwright, Dedrick Williams na Trayvon Newsome cyo kwica barashe umuraperi XXX Tentacion muri Kamena 2018.

Amakuru dukesha BBC avuga ko aba basore uko ari batatu bahamijwe ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere ndetse bashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Umwaka ushize nibwo hafunzwe Robert Allen wagize uruhare mu rupfu rw’uyu muraperi aza no gutanga ubuhamya kuri abo bagenzi be batatu hanaherewe ku mashusho yafashwe na camera zo ku muhanda zagarageje ko XXX Tentacion yibasiwe n’abasore babiri bamwambura igikapu cyari kirimo amafaranga bahita bamurasa.

Tariki 18 Kamena 2018 ni bwo umuraperi XXX Tentacion yarashwe ku manywa y’ihangu mu mujyi wa Plantation wo muri Leta ya Florida.

XXX Tentaction yakoze indirimbo zakunzwe a benshi zirimo Bad, Infinity ndetse n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa