skol
Fortebet

Active, Bruce na Charly&Nina bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Runtown i Kigali

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 3 August 2017

Abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Charly& Nina na Active nibo byamaze kwemezwa ko bazahurira ku rubyiniro rumwe na Runtown, Sheebah Karungi ndetse na Allan Toniks mu gitaramo bazakorera mu Rwanda.

Iki gitaramo kizabera i Kigali ku itariki ya 23 Nzeri 2017. Olivis, umwe mu bagize itsinda rya Active, yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba abafana kuzitabira iki gitaramo, yavuze ko ari umwanya wo gusabana n’abahanzi bikundira.

Umunya-Nigeria Douglas Jack Agu wamamaye nka Runtown ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika, Yazamuye izina rye mu bihangano byanyuze benshi nka ’Mad Over You’, Lagos to Kampala ft WizKid, Money Bag ft Dj Khaled n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi.

Iki gitaramo kigiye guhuriza hamwe ibyamamare i Kigali mu Rwanda

Iki gitaramo kizabera i Remera muri parikingi ya sitade Amahoro. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000frw mu myanya isanzwe, 10000frw mu myanya y’icyubahiro 25000frw mu myanya y’icyubahiro kirenze ndetse na 400 000frw mu myanya y’icyubahiro ariko ku bantu 20 bajyanye.

Published on Dec 3, 2015.....Nigerian Afrobeats artiste Runtown and American artist and producer DJ Khaled collab on "Money Bag, the lead track on Runtown’s debut album Ghetto University. Produced by El Puto...

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond yatangaje akayabo kacibwa Zuchu mu gihe yagerageza kuva muri...

Umuhanzi Diamond Platnumz akaba n’umuyobozi winzu ireberera inyungu...
16 August 2022 0

Diamond wamamaje Raila Odinga utahiriwe n’insinzi yagize icyo...

Ku munsi w’ejo muri Kenya nibwo hatangajwe imyanzuro yavuye mu matora...
16 August 2022 0

Umuraperi akaba n’umukunzi wa Rihanna Asap Rocky arashinjwa kurasa uwahoze...

Umuraperi Rakim Mayers wamenyekanye nka Asap Rocky muri Leta zunze ubumwe...
16 August 2022 0

Umunyamakuru Ketty wa Isibo Tv yambitswe impeta n’umusore bitegura...

Umunyamakuru Mahoro Ketia( Gigi Ketty )wa Isibo Tv yambitswe impeta...
16 August 2022 0

Shaddyboo yahishuye impamvu yanze kwitabira igitaramo yari yatumiwemo i...

Umunyamideli Mbabazi Shadia umaze kubaka izina hano mu Rwanda ndetse no...
16 August 2022 0

Musanze:Hamenyekanye icyatumye Iserukiramuco ‘Nyeganyega Fest’ rihagarikwa...

Hamenyekanye impamvu Iserukiramuco ‘Nyeganyega Fest’ ryaberaga i Musanze mu...
15 August 2022 0