skol
fortebet

Adekunle Gold yatashye yirahira u Rwanda ,ashishikariza bagenzi be kuhakorera ishoramari

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Adekunle Gold uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cye cya Nigeria, ndetse unaherutse gutaramira abanyarwanda yayiye yirahira ibihe byiza yabonye I Rwanda , ashishikariza n’abandi kuzasura u Rwanda no kuhakorera ishoramari. Umuhanzi Adekunle Gold yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021 yerekeza muri Kenya . Uyu muhanzi mbere y’uko agenda yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda, agera n’ahazwi nka Fazenda ku musozi wa Mount Kigali, aho yagendeye ku byicundo (...)

Sponsored Ad

Adekunle Gold uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cye cya Nigeria, ndetse unaherutse gutaramira abanyarwanda yayiye yirahira ibihe byiza yabonye I Rwanda , ashishikariza n’abandi kuzasura u Rwanda no kuhakorera ishoramari.

Umuhanzi Adekunle Gold yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021 yerekeza muri Kenya . Uyu muhanzi mbere y’uko agenda yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda, agera n’ahazwi nka Fazenda ku musozi wa Mount Kigali, aho yagendeye ku byicundo n’ibindi.

Mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, Adekunle Gold avugamo ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda, agashishikariza n’abandi gusura u Rwanda, kuhakorera ishoramari, ubucuruzi n’ibiruhuko mu bihe bitandukanye.

Ati “Nk’uko nabivuze mbere, abantu bagomba kuza gusura u Rwanda. Baze bashore imari, bakore ubucuruzi, baze kuharuhukira.”

Tariki 5 Ugushyingo 2021, Adekunle Gold yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.

Nyuma yo gukora iki gitaramo, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko n’ubwo ibyuma byamutengushye yagiriye ibihe byiza imbere y’abakunzi be. Ashima uko yakiriwe n’urukundo yagaragarijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa