skol
fortebet

AFRIMMA 2021 :Butera Knowless yongeye gutsindwa ku nshuro ya gatanu ,Nandy yegukana igihembo cya Best Female East Africa

Yanditswe: Monday 13, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Butera Knowless yongeye gutsindwa ubugira gatanu ahatana nubwo nta cyo acyura,Umuhanzikazi Nandy ukomoka muri Tanzania acyura igihembo cya kabiri.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ugezweho muri Afurika Nandy ukomoka muri Tanzania yongeye gutwara igihembo cy’umuhanzikazi mwiza witwaye neza kurusha abandi muri afurika y’iburasirazuba (Best Female East Africa) mu bihembo bya AFRIMMA 2021.

Nandy ni ubwa kabiri yari atwaye iki gihembo mu nshuro enye ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi witwaye neza kurusha abandi muri Afurika y’iburasirazuba (Best Female East Africa) dore ko ari we wari wakegukanye umwaka ushize wa 2020.

Umuhanzikazi Butera Knowless wo mu Rwanda bwari ubwa gatanu ahatana muri iki cyiciro dore ko yahatanye mu mwaka wa 2016,2017,2018,2019 na 2021 gusa amahirwe ntabashe kumusekera.

Ni mu bihembo bya AFRIMMA 2021 ( African Muzik Magazine Awards ) byari bitanzwe ku nshuro ya munani kuko byatangiye gutangwa mu 2014.

Ibi bihembo byatangiwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku nsanganayamatsiko igira iti mu “Flavors of Africa “ kinyarwanda “Uburyohe bwa Afurika”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa