skol

Afrique ari mu gahinda gakomeye ko kubura umuvandimwe we

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Umuhanzi uri mu bagezweho muri iyi minsi ari mu gahinda ka mukuru we witabye Imana yishwe n’impanuka yabereye mu Karere ka Nyagatare mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 inkuru mbi yatashye mu muryango w’umuhanzi Afrique ubwo bamenyaga amakuru y’urupfu rwa mukuru we waguye mu mpanuka.

Niz Beatz ureberera inyungu za Afrique yahamirije Igihe aya makuru ati"“Amakuru yo ni impamo, ubu turi mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya inkuru mbi y’urupfu rwa mukuru wa Afrique.”

Ku rundi ruhande ariko Niz Beatz wari mu modoka yerekeza i Nyagatare ari kumwe na Afrique yavuze ko nta makuru menshi baramenya kuri iyi mpanuka. Ati “Hari amakuru tutarabona, muri make menshi turayamenya nituhagera.”

Urupfu rwa mukuru wa Afrique rwahise rukoma mu nkokora ibikorwa bya muzika yari ari gutegura birimo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘My boo’.

Ibitekerezo

  • nukwihangana kumuryango nishuti dore kotwabanye neza imana imuhe iruhuko ridashira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa