AG Promoter yongeye kwambika impeta umugore we Micky mu kwizihiza imyaka itatu ishize bakundana, amushimira kuba amukomeza aho yacitse intege no kuba amwereka urukundo nyarwo.
Ni mu butumwa AG Promoter yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko bari kwizihiza imyaka itatu ishize bakundana.
Ati “Mukundwa wanjye, uyu munsi ni umunsi wihariye cyane kuri twe. Hashize imyaka itatu urukundo rwacu rutangiye, kandi buri munsi umpaye impamvu nshya yo kugukunda kurushaho. Urakoze kuba inshuti yanjye magara, umufasha wanjye, n’umunezero w’umutima wanjye. Mu bihe byiza no mu bikomeye, wabaye umuntu unkomereza imbaraga kandi unyereka urukundo nyarwo. Ndasaba Imana ko yakomeza kutuyobora no guha umugisha urugo rwacu. Ndagukunda uyu munsi, ejo, n’iteka ryose. Isabukuru nziza y’imyaka 3 y’urukundo rwacu, mukundwa wanjye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *